Uko imbuga za internet zigenda zivuka ni nako hagenda hatekerezwa ibitaragiye byibangwaho cyane ngo barebe uko bakongeramo ingufu kugirango iterambere rirambye rigerweho mu nzego zose hifashishijwe ikoranabuhanga, ni muri urwo rwego kuri ubu hashinzwe urubuga rushya ruzafasha abantu guhanga umurimo.
Mu cyumweru gishize nibwo , urubuga rwa www.duhange.com rwashyizwe ahagarara, rukaba ifite intego ivuga mu rurimi cy’Icyongereza “nurturing entrepreneurial minds” (kugaburira ibitekerezo bya ba rwiyemezamirimo ).
Uru rubuga rukazajya rutanga amakuru ajyanye no kwikorera, cyangwa ashishikariza abantu kwihangira imirimo, ajyanye n’abantu bagize icyo bageraho nyuma yo kwihangira imirimo (success stories), inama, kugira ibitekerezo bishya ndetse n’ibindi bakunguka kugirango batangire cyangwa se bagure ubushabitsi bwabo.
Nkuko bitangazwa na Emile Niyonzima, uhagarariye sosiyeti yitwa Brain Technologis LTD, ikaba ariyo yashinze uru rubuga. Yatangaje ko bashinga uru rubuga bari bagamije gushishikariza abantu kwihangira imirimo kuko muri iki gihe kubona akazi byabaye ingume.
Abenshi barangiza kwiga bagahiga akazi bikagorana kukabona, ndetse hari igihe umuntu warangije kwiga amashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza cyangwa ishuri rikuru amara igihe kingana nk’icyo yamaze yicaye ku ntebe y’ishuri atarabona akazi.
Bityo uru rubuga ngo ruzafasha abantu kwigirira icyizere, kandi batinyuke gushinga “business” zabo. Ikindi kuri barwiyemezamirimo bagishinga business zabo, uru rubuga ruzaza rubamamaza ku buntu mu gihe runaka.



















TANGA IGITEKEREZO