Aho ibihe bigeze nta bucuruzi bwagerwaho hadakoreshejwe ikoranabuhanga, nta gihugu cyatera imbere kitarishingiyeho, kuko ikoranabuhanga ari umuyoboro w’iterambere rirambye.
Ibi byatangajwe na Mbabazi Rose Mary Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kumenyekanisha ibyiza by’ikoranabuhanga. Uyu muhango ukaba wabereye mu Karere ka Nyamasheke ku wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko abaturage b’aka Karere bageze kure bitabira ikoranabuhanga, kuko ubu 45% batunze telefoni kandi hakaba hari ingamba z’uko mu 2017 bazaba bageze kuri 70%. Yakomeje atangaza ko uretse ibigo 3 byigisha ikoranabuhanga (BDC) biri mu karere ka Nyamasheke n’ibindi biri mu mashuri, hari na gahunda yo kongera ubushobozi mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’imirongo ya internet mu bigo bya Leta n’ibyigenga biyikeneye.
Mu gushyigikira gahunda y’ikoranabuhanga kandi, Habyarimana yavuze ko imidugudu yose izagezwaho televiziyo (TV) kugira ngo abaturage batabasha kuzigurira bajye babona aho barebera amakuru n’ubundi butumwa butangwaho.
Rose Mary Mbabazi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, yatangaje ko ikoranabuhanga ari inking ishobora gufasha abaturage mu iterambere ryihuse, kuko serivisi zitangwa n’amabanki n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga bituma abaturage babasha kwihuta mu gukora imirimo ibateza imbere. Akomeza avuga ko iyi gahunda yashyiriweho kumenyekanisha ibyiza by’ikoranabuhanga, ikaba ari yo mpamvu ahamagarira urubyiruko kuyitabira.
Kugira ngo iyi serivisi izagere ku rubyiruko rwinshi, Mbabazi yavuze ko higwa uburyo Porogaramu za mudasobwa zahindurwa mu Kinyarwanda, kuko hari abatazi indimi zikunze gukoreshwa mu ikoranabuhanga.
Naho ku bibazo by’uko mu Karere ka Nyamasheke hakunze kuboneka umuyoboro w’Itumanaho wa VODACOM wo mu gihugu cya Congo, Mbabazi yavuze ko n’ubwo bisaba kurenga imipaka ariko bazabikorera ubuvugizi, kandi bakazicarana n’abayobora amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda kugira ngo bafate ingamba zo kwagura aho bakorera mu duce twose tw’Igihugu.
Iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ikaba ije nyuma y’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ikazakomeza no mu zindi Ntara. Yashyizweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, iy’Uburezi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’izindi nzego za Leta.



















TANGA IGITEKEREZO