Mu gihe igihugu cyacu kimaze kuba indashyikirwa muri Afurika mu gukoresha imiyoboro ya internet, ni nako abatunze telefoni zigendanwa barushaho kuzifashisha ngo nabo badacikwa n’ibyiza by’iryo korana buhanga rya internet, tukaba twifuje gufasha abatunze telefoni zo mubwoko bwa android kuzishyiriramo internet.
Nk’uko tubikesha zimwe mu mbuga zitandukanye zirimo urubuga http://www.samsung.com, http://androidforums.com n’izindi, ngo kwishyirira internet muri telefoni yawe ikoresha android birashoboka cyane kandi ntago bisaba ubundi buhanga buhanitse.
Bisaba kuba wizeye ko telephone yawe ari ubwo bwoko dore ko hari izo usanga ari inyiganano, warangiza ugakurikiza aya mabwiriza akurikira.
Uko wabigenza kuri telefoni yawe
1. Jya ahanditse Menu uhemeze,
2. Reba urutonde rufungutse, uhitemo ahanditse setting nyuma wemeze kuri Wireless and Network settings,
3. Emeza kuri Mobile networks,
4. Ukurikizeho ahari Access point names,
5. Dutanze urugero kubakoresha ifatabuguzi rya MTN Rwanda, ahanditse Name: uzuzamo MTN
6. Apn: internet.mtn
7. Ahakurikiyeho handitse proxy, port, server, MMSC, MCC,MNC na MMS Proxy hatekere uko hari ,muri username na password ntugire icyo uhandika,
8. Emeza ahanditse Authentication type , maze uhitemo kuri PAP or CHAP
9. kurikizaho ahanditse APN type maze uhitemo internet
10. Kanda ku kadirishya hamwe wahereye kuri menu urahita ubona ahanditse save uhemeze
11. Subira inyuma ahanditse internet maze uhemeze, maze uhite ihatamo uburyo bukunogeye hagati ya Opera Mimi na internet expoler cyangwa indi brouser bitewe n’iyo ushaka kujya ukoresha ahasigaye utangire kwikoreshereza interineti muri telefoni yawe.



















TANGA IGITEKEREZO