Izi ry’imbuga za internet(domain name) rya .rw rijyanye n’u Rwanda, rigiye kujya ritangwa n’Ikigo nyarwanda giteza imbere ikoranabuhanga rya internet RICTA, nyuma y’uko ryatangwa n’ikigo cy’umunyamahanga witwa Frederic Gregoire, muri sosiyete ye yitwa NIC Congo-Interpoint ikorera mu Busuwisi
Umuyobozi wa RICTA Kayonga Geoffrey yabwiye abanyamakuru ko imbuga zigaragaza u Rwanda ziherwa na .rw zatangiye gukora mu mwaka w’1996, nyuma y’aho u Rwanda rusanga imiyoboro ya Sosiyeti ya Rwandatel itanga internet itihuta, bityo babiha umunyamahanga w’umucuruzi ngo azigenzure anazikore (Managing, Hosting).
Yavuze ko kuri ubu basanze u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubwikoreshereza no kubigenzura, kuko mu Rwanda hari benshi babyize kandi babishoboye.
Yavuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambre (RDB), RICTA yahawe ubufasha bwo gutangiza bundi bushya gutanga amazina y’imbuga aherwa na .rw, avuga ko bizafasha u Rwanda gukoresha urubuga rw’u Rwanda kubera ko ari ishema ryo guteza igihugu imbere mu ruhando mpuzamahanga mu gihe hari hamenyere imbuga za .com na .org z’Abanyamahanga.
Mu mwaka wa 2005 RICTA nibwo yatangije ibikorwa byayo ariko bigenda bikora buhoro kubera amikoro, kuri ubu ku bufatante na RURA na RDB yashyize imbaraga mu kugeza ku Banyarwanda imbuga zigaragaza igihugu .rw.
RICTA itangaza ko kuri ubu yatangiye kugirana amasezerano no gukomeza gukorana n’ibigo bisanzwe bifite imbuga za .rw birimo n’ibigo bitandukanye bya Leta.
RICTA ivuga ko n’abasanzwe bafite imbuga za .com, .org, .net kimwe n’izindi bashobora guhinduza imbuga zabo zikaba .rw.



















TANGA IGITEKEREZO