00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Hatangijwe ishuri Aptech Computer Education rizigisha ikoranabuhanga

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera na Jothama Ntirenganya

Kuya 19 October 2012 saa 07:17
Yasuwe :

Aptech Computer Education, ishuri ry’Abahinde ryigisha iby’ikoranabuhanga ryafunguye ibikorwa byayo ku mugaragarao mu Rwanda kuwa 18 Ukwakira 2012.
Muri iri shuri riherereye mu nyubako ya Ndamage mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi y’ibiro bikuru bya EWSA, abanyeshuri baziga mu by’iciro bitandukanye kugeza ku rwego rwo kubona impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya gatatu(Masters).Ibikorwa byayo bizibanda mu kwigisha ikoranabuhanga aho umunyeshuri azajya yiga masaha abiri ku munsi.
Mayur (…)

Aptech Computer Education, ishuri ry’Abahinde ryigisha iby’ikoranabuhanga ryafunguye ibikorwa byayo ku mugaragarao mu Rwanda kuwa 18 Ukwakira 2012.

Muri iri shuri riherereye mu nyubako ya Ndamage mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi y’ibiro bikuru bya EWSA, abanyeshuri baziga mu by’iciro bitandukanye kugeza ku rwego rwo kubona impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya gatatu(Masters).Ibikorwa byayo bizibanda mu kwigisha ikoranabuhanga aho umunyeshuri azajya yiga masaha abiri ku munsi.

Mayur Prasad, Umuyobozi wungirije wa Aptech, yatangarije IGIHE ko baziga amasomo arimo ikoranabuhanga, Animation Arena Academy muri aya amasomo ajyanye na sinema, itumanaho, ikoranabuhanga rya porogaramu za mudasoba, ururimi rw’icyongereza n’ibindi.

Mayur yanavuze ko Aptech Computer Education ikorera mu bihugu 40 kandi imaze guhugura abanyeshuri barenga miliyoni esheshatu ku Isi.

Mayur Prasad yavuze ko izigisha abanyeshuri mu byiciro by’ imyaka ine, aho bamwe baziga umwaka, abandi bakiga ibiri, abandi itatu , bajya mu mwaka wa kane bakajya kwiga mu gihugu cy’ u Buhinde, bagerayo bakihitiramo isomo bakwiga byimbitse( Specialisation).

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali(KIST), Mujawamariya Jeanne d’Arc, ubwo yafunguraga iri shuri ku mugaragaro, yavuze ko ari igisubizo ku banyarwanda bashaka kwiga ikoranabuhanga. Ikindi kandi, Mujawamariya yongeyeho ko Abarimu b’iryo shuri bazajya bifashishwa na KIST.

Mujawamariya yavuze ko yamenye iri shuri ubwo yajyaga kwiga mu gihugu cy’u Buhinde, ko yashatse kuryigamo ntiyabona umwanya, yongeraho ati”nanjye nzaza kuryigamo”.

Mujawamariya yabasabye gukwiza amashami mu gihugu cyose, yemera ko bazifashisha ibyumba by’amashami ya KIST biherereye Musanze, na Nyagatare.

Mujawamariya yongeyeho ko n’ubwo KIST yigisha ikoranabuhanga, ubushobozi ifite ntibuhagije ukurikije n’umubare w’abashaka kwiga ikoranabuhanga.

Kuri uwo munsi wo gufungura iryo shuri ku mugaragaro, hari abantu benshi biteguye kwiyandikisha, batangarije IGIHE ko bari baje gusobanuza neza iby’iri shuri.

Madame Warassa Shemsa yiga ubwubatsi mu Karere ka Kicukiro yagize ati”ikoranabuhanga ndimenye akazi kanyorohera”. Yongeyeho ati”ibikoresho nasanze hano byanshimishije cyane “.

Mushimiyimana Silas yaturutse mu Karere ka Nyamagabe yavuze ko yishimiye kwiga muri irishuri kuko rifite amasaha ya nijoro.
Mushimiyimana yongeyeho ati ”nzajya niga KIST amanywa, nijoro nze kwiga ikoranabuhanga muri Aptech Computer Education”.

Aptech Computer Education ryatangiye ibikorwa byayo mu 1986, kuri ubu imaze guha ubumenyi abanyeshuri barenga milioni 6,4. Ryatangiye gutanga impamyabumenyi mu 1993. Ku isi hose kuri ubu iri shuri rifite ibigo byigishirizwamo ikoranabuhanga bisaga 1305.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages