00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiliya bashya ba MTN bazahana ubutumwa bugufi ku buntu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 7 March 2013 saa 03:38
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gushakira udushya abakiliya bayo, MTN yazanye uburyo bushya bwo gukoresha Sim Cards zayo, kuko abafatabuguzi bashya bazajya bahabwa nomero eshatu bihiyemo bakunda gukoresha, bakajya bazoherezaho ubutumwa bugufi ku buntu.
Igikorwa MTN yatangije ku wa 6 Werurwe 2013 ku biro bikuru byayo, Khaled Mikawi Umuyobozi Mukuru wa MTN atangaza ko nomero yose nshya y’umufatabuguzi izajya iba iriho amafaranga Magana abiri na mirongo itanu kandi agatoranya abantu batatu b’ingenzi (…)

Mu rwego rwo gukomeza gushakira udushya abakiliya bayo, MTN yazanye uburyo bushya bwo gukoresha Sim Cards zayo, kuko abafatabuguzi bashya bazajya bahabwa nomero eshatu bihiyemo bakunda gukoresha, bakajya bazoherezaho ubutumwa bugufi ku buntu.

Igikorwa MTN yatangije ku wa 6 Werurwe 2013 ku biro bikuru byayo, Khaled Mikawi Umuyobozi Mukuru wa MTN atangaza ko nomero yose nshya y’umufatabuguzi izajya iba iriho amafaranga Magana abiri na mirongo itanu kandi agatoranya abantu batatu b’ingenzi bazaba bafite igiciro cy’umwihariko mu kubahamagara kuko hazajya hakoreshwa amafaranga 10 ku munota. Kuri abo bantu kandi umufatabuguzi azajya aboherereza ubutumwa bugufi (Messages) ku buntu, MTN inamwoherereze amafaranga ijana buri cyumweru.

Abamaze igihe badakoresha umurongo wa MTN na bo hashize nibura iminsi iri hejuru ya 30, bawugarutseho amafaranga bashyizemo yikuba kabiri kandi bagahita batangira guhabwa serivisi zitangwa ku mufatabuguzi uguze sim card nshya.

MTN yatangije na none gahunda nshya yo gukoresha telefoni zo mu rwego rwo hejuru (BlackBerry) abantu bakunze kuvuga ko ari iz’abakire ariko MNT yo ikaba ngo ishaka ko uyifite wese yahabwa serivisi kandi ku giciro gito, buri wese bitewe n’izo yifuza.

Ni muri urwo rwego hatangijwe serivisi zitangwa kuri BlackBerry zirimo izikoreshwa ku mbuga nkoranyamabaga “BlackBerry Social Plan” aho umufatabuguzi azajya yishyura amafaranga 5000 ku kwezi cyangwa se agahitamo kwishyura amafaranga 1500 buri cyumweru. Hari kandi uburyo bwise “BlackBerry Complete Plan” umufatabuguzi azajya yishyura amafaranga 8000 ku kwezi cyangwa 2500 mu cyumweru. Uburyo bwa gatatu ni ubwiswe “BlackBerry Absolute Plan” aho umufatabuguzi azajya yishyura amafaranga 12000 ku kwezi cyangwa 4000 mu cyumweru agahabwa serivisi zose zinyura kuri internet.

Ibyo byose Makawi avuga ko ari mu rwego rwo kurushaho koroshya serivisi baha akairiya babo no guhindura imyumvire ku basanzwe bavuga ko telefoni zo mu bwoko bwa BlackBerry ari iz’abifite gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages