Mu gihe kingana n’ukwezi kumwe gusa IGIHE Ltd itangije yo kugeza ku bakunzi bayo amakuru mu buryo bw’ijwi binyuze kuri telephone zigendanwa “IGIHE Voice”, abagera kuri 5371 bamaze kwiyandiksha muri iyi serivisi yishyurwa amafaranga 50 ku munsi gusa.
Iyi serivisi nshya ya IGIHE Voice, iha umufatabuguzi wayo amahirwe yo kumva amakuru agezweho hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku Isi yose mbere y’abandi.
Kimwe mu byiza byayo ni uko ikorana na telefoni iyo ariyo yose. IGIHE Ltd itanga Iyi serivisi ifatanyije n’ikigo kizwiho ubunararibonye mu gutanga serivisi z’ubutumwa bw’amajwi kuri telephone cyitwa “NetSolution”.
Iyo hari inkuru nshya igezweho, ihita igera ku mufatabuguzi ako kanya akayumva . Kwiyandikisha muri iyi serivisi nta mafaranga bisaba.
Wandika ijambo IGIHE ahagenewe ubutumwa bugufi muri telephone yawe, warangiza ukohereza kuri 2656. Iyi serivisi kandi itanga amahirwe yo gutanga igitekerezo ku nkuru umaze kumva mu buryo bw’ijwi.
Kugira ngo utange igitekerezo ku nkuru umaze kumva, ukanda kuri rimwe [1] kuri telephone yawe ubundi ukavuga icyo utekereza ku nkuru. Iyo urangije gutanga igitekerezo ukupa telephone ukaba uracyohereje.
Kugeza ubu, abafatabuguzi ba IGIHE Voice nibo ba mbere bamenya amakuru agezweho mbere y’abandi bose mu Rwanda kuko abageraho batarinze kujya kuyashaka kandi akabageraho ako kanya akiba.
IGIHE Ltd ihitiyemo abakunzi bayo gutangira gukoresha ubu buryo bushya bworoshye bwo kumenya amakuru agezweho.



















TANGA IGITEKEREZO