00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunzi bagiye kwifashisha ikoranabuhanga mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 11 December 2015 saa 11:23
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere y’Abunzi mu bijyanye no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, Umuryango Nyarwanda Ugamije Iterambere Rirambye “Rwanda Initiative for Sustainable Development” (RISD) washyize ahagaragara uburyo bushya buzifashishwa n’abunzi mu gukusanya no gutanga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu nama yahuje RISD n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2015, hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zishingiye ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa n’abunzi mu gukusanya amakuru ku ibibazo bivuka kubera amakimbirane ashingiye ku butaka no kugeza raporo ku zindi nzego zibakuriye.

Umuyobozi wa RISD, Annie Kairaba, yagize ati: “Byagaragaye kenshi ko gutanga amakuru birushya abunzi ndetse bikanatinda. Ubu rero bagiye kujya bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo ikibazo kibonetse gihite cyandikwa,bityo nikinatinda gukemuka bigaragare. Ibi bizatuma ibibazo bikemurwa mu buryo bwihuse kandi neza.”
Kairaba akomeza avuga ko icyo RISD izakora muri uyu mushinga uzamara imyaka itatu n’igice ari ugushyiraho ubu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no guhugura abunzi bose bazabukoresha. Minisiteri y’Ubutabera ikaba yaremeye gutanga telefoni zigendanwa zizakoreshwa.

Muri uyu mushinga wayo wa kabiri, RISD ifite intego yo kugabanya ubukene no kwihaza mu biribwa. Ibi bikazagerwaho abunzi bamaze kongererwa ubushobozi mu guhangana n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere “Rwanda NaturalResources Authority” (RNRA), Dr. Emmanuel Nkurunziza yavuze ko iyo ubutaka buri mu makimbirane bituma ababuburana batakaza byinshi birimo igihe n’amafaranga.

Ati: “Iyo ubutaka buri mu makimbirane,ntabwo bushobora kubyazwa umusaruro kandi bituma abantu batakaza duke batunze bajya mu manza, tutibagiwe n’umwanya wabo, bityo bigatera igihombo kuri bo ubwabo no ku gihugu. Niyo mpamvu uyu mushinga uzagira uruhare runini mu kugabanya ubukene no kwihaza mu biribwa.”

Mu gihe cy’imyaka ibiri umushinga wa mbere wa RISD ugamije gufasha abunzi kurushaho gukemura ibibazo by’ubutaka wamaze,hakiriwe ibibazo 13101 mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo.Ukaba wararangiye mu mpera za Kamena 2014,ibitarakemutse ni 27% by’ibibazo byose byakiriwe. Ni ukuvuga ko ibigera kuri 73% by’ibyo bibazo byakemutse.

Annie Kairaba, umuyobozi wa RISD
Abunzi bagiye kwifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka
Mu nama yahuje RISD n’abafatanyabikorwa bayo bishimiye intambwe yatewe mu gukusanya amakuru no gukemura amakimbirane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages