Airtel yatangaje iri gabanuka rya 48% ku biciro byo guhamagara indi mirongo y’itumanaho ikorera mu Rwanda kugira ngo abafatabuguzi bayo boroherwe no guhamagara kandi ku biciro bibanyuze.
Ibi kandi bibaye mu gihe izindi sosiyete z’itumanaho mu Rwanda zagabanyije ibiciro ku guhamagara indi mirongo.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Adjei Niboye, yavuze ko bishimiye kugabanya ibiciro byo guhamagara indi mirongo kandi ko ikigamijwe ari ugushyiraho ibiciro byiza ugereranyije n’indi mirongo y’itumanaho.
Ati ”Twishimiye gutangaza ko igiciro cyo guhamagara indi mirongo cyagabanutseho 48%. Ubu abafatabuguzi ba Airtel bagiye kujya bahamagara indi mirongo ku mafaranga 32 ku munota. Ibi biri muri gahunda ya Airtel Rwanda yo kugeza ku bafatabuguzi bayo ibiciro bihendutse ugereranyije n’abandi.”
Yakomeje avuga kandi ko hari n’amapaki yo guhamagara Airtel kuri Airtel harimo nka Wiceceka, aho ku mafaranga 59 ubona iminota 90 imara amasaha 24 ukabasha guhamagara munsi y’ifaranga rimwe ku munota.
Yongeyeho ko bamaze igihe bageza ku bafatabuguzi babo ibiciro byiza bya internet, ndetse anabashimira ko babagiriye icyizere bagahitamo gukomeza gukorana nabo.



















TANGA IGITEKEREZO