00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasosiyete y’itumanaho yinjije Miliyari 23.3 mu gihembwe cya mbere cya 2013

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 27 May 2013 saa 04:01
Yasuwe :

Mu gihe umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefoni ugenda wiyongera ni na ko amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda agenda arushanwa kwinjiza umubare w’amafaranga aturuka muri Serivisi atanga, zirimo guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SMS).
Hagati ya Mutarama na Werurwe 2013, amasosiyete ya Tigo, MTN na Airtel yabashije gukusanya Miliyari 23.3 z’amanyarwanda biturutse mu guhamagara n’ubutumwa bugufi bwohererejwe.
Raporo iherutse gushyirwa ahagaraga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe (…)

Mu gihe umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefoni ugenda wiyongera ni na ko amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda agenda arushanwa kwinjiza umubare w’amafaranga aturuka muri Serivisi atanga, zirimo guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi (SMS).

Hagati ya Mutarama na Werurwe 2013, amasosiyete ya Tigo, MTN na Airtel yabashije gukusanya Miliyari 23.3 z’amanyarwanda biturutse mu guhamagara n’ubutumwa bugufi bwohererejwe.

Raporo iherutse gushyirwa ahagaraga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) igaragaza ko abafatabuguzi ba MTN ari bo binjiza amafaranga menshi kuko akubye inshuro ebyiri ay’abafatabuguzi ba Tigo na Airtel.

Nibura mu mezi atatu ya mbere mu gihembwe cya mbere cya 2013, umufatabuguzi wa MTN yakoresheje amafaranga y’u Rwanda 4,923 ahamagara no kohereza ubutumwa bugufi. Ibi bikaba byaratumye MTN yinjiza Miliyari 17 z’amanyarwanda.

Umufatabuguzi wa Tigo muri rusange yakoresheje amafaranga 2,787 na ho uwa Airtel akoresha amafaranga 1,688. Ibi byatumye Tigo iza ku mwanya wa kabiri n’amafaranga arenga Miliyari 5 mu gihe Airtel yinjije Miliyari 1.3 mu mezi atatu y’igihembwe cya mbere.

Raporo ya RURA yo muri Werurwe 2013, igaragaza ko MTN iza ku isonga mu kugira abafatabuguzi benshi bangana na 60% by’abanyarwanda bakoresha itumanaho rya Telefoni, Tigo ku mwanya wa kabiri n’abafatabuguzi bangana na 33% na ho Airtel ni iya gatatu n’abatabuguzi bangana na 7%.

Muri iki gihe kandi umubare w’Abanyarwanda batunze telefoni warazamutse uva kuri Miliyoni 5,690,751 ugera kuri Miliyoni 6,039,615 bivuze ko bazamutseho 5.8%.
Umubare w’abakoresha telefoni zikoresha umugozi (Fixed telephone) waramanutse uva ku 44,363 ugera ku 42,323.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages