00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka, BlackBerry yasohoye telefoni zikoresha ‘Android’

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 6 November 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Ikigo gikora gikora ibikoresho by’ ikoranabuhanga cyo muri Canada, BlackBerry cyasohoye telefoni ya mbere ya Priv ikoresha uburyo (Operating system) bwa Android, nyuma y’ igihe kinini ikoresha ubuzwi nka BB10.

Muri iyi myaka ishize, byari bimaze kugaragaza ko urwo ruganda rutagishoboye gukurura abakiliya nk’ uko bimeze ku zindi nganda zikora amatelefoni akoresha Android.

BlackBerry binyuze ku rubuga rwayo yatangaje ko ibyo bikoresho bishya bigiye gutuma abakiliya bayo bagira umutuzo kubw’ umutekano izaba itanga mu biyikubiyemo, kurusha abakoresha ibikoresho bya by’ izindi nganda.

Ifite kandi ‘applications’ zitajya zirangiza igihe kuko yo ubwayo ifite uburyo bwo kuzivugurura.

Umuyobozi w’ ubushakashatsi mu by’ inganda, Francisco Jeronimo, yabwiye BBC ko iyi ari gahunda nziza, ariko agaragaza ko iki gikorwa cyatuinze ugereranyije n’ aho izindi nganda zitanga ibikoresho bya ‘Android’ zigeze.

Yagize ati “Kuzana igikoresho kitanga umutekano kuri Android ni igitekerezo cyiza, ariko byari kuba byiza iyo bikorwa mu myaka itatu ishize. Bizagorana kwisubiza abakiliya bamaze gukunda ibikorwa n’izindi nganda, kandi bigaragara ko izi zihenze.”

Uruganda rwa BlackBerry rukora amatelefoni kuva mu 1999, aho kuva mu ntangiriro zakoreshaga uburyo bwa Blackberry OS, kuva mu 2013 rutangira gukoresha ubuzwi nka BlackBerry 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages