00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri “Waveshield” irinda ingaruka zo gukoresha telefoni na mudasobwa igihe kirekire

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 January 2015 saa 07:06
Yasuwe :

Mu myaka isaga gato ijana ishize, ikoranabuhanga mu itumanaho ryateye imbere ku buryo butangaje, mu gihe mbere guhanahana ubutumwa byakorwaga imbonankubone abatuye ahatandukanye bikabatwara ingufu n’igihe kirekire kugezanyaho ubutumwa, kuri ubu Isi yabaye nk’umudugudu.
Ahanini byatewe n’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, mudasobwa na Internet bigenda bisubirwamo bigakora byinshi mu gihe gito.
Ibi ariko bigendana n’ingaruka nyinshi kandi zikomereye ubuzima bwa muntu.
Ibikoresho (…)

Mu myaka isaga gato ijana ishize, ikoranabuhanga mu itumanaho ryateye imbere ku buryo butangaje, mu gihe mbere guhanahana ubutumwa byakorwaga imbonankubone abatuye ahatandukanye bikabatwara ingufu n’igihe kirekire kugezanyaho ubutumwa, kuri ubu Isi yabaye nk’umudugudu.

Ahanini byatewe n’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, mudasobwa na Internet bigenda bisubirwamo bigakora byinshi mu gihe gito.

Ibi ariko bigendana n’ingaruka nyinshi kandi zikomereye ubuzima bwa muntu.

Ibikoresho by’itumanaho hafi ya byose ntibikoresha insinga “ni Wireless” ibi bivuze ko bikoresha ingufu ziteye gishanyarazi zitagaragara, “Electromagnetic Fields”.

Kuvugira igihe kirekire kuri telefoni bishobora guterz indwara

Ku Isi abantu bameze nk’abagenda mu Nyanja y’izo ngufu, bigatuma akenshi hari indwara bahura nazo ntibamenye icyabibateye.

Umushakashatsi Dr. Georges Carlo agaragaza ko gukoresha telefoni cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima mu gitabo yise “ Cell Phone: Invisible Hazards In The Wireless Age”.

Ku ya 31 Gicurasi 2011, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima( OMS) ryagaragaje ko ibikoresho bigezweho by’itumanaho bishobora gutera Kanseri.

Ingaruka abashakashatsi bagarukaho cyane ni ukurwara umutwe udakira, umunaniro, umuhangayiko, isereri, isesemi ndetse na Kanseri zo mu bwonko.

Mu 1997 impuguke yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Shelly Kalnitsky wari umaze kubona izo ngaruka zituruka ku ikoranabuhanga, agashaka kurinda umuryango we, yakoze agakoresho kitwa WaveShield.

Abagakoresho ka Wave Shield komekwa kuri telefoni

Ako gakoresho gakumira ubukana bw’ibishobora kwangiza umubiri wa muntu biturutse kuri telefoni ari kuvugiraho cyangwa mudasobwa ari gukoresha.

Ako gakoresho “Wave Shieldʼʼ kagejejwe mu Rwanda na sosiyete Mobisafe International ari nabwo bwa mbere kari kageze ku mugabane wa Afurika.

Wave Shield ikozwe mu bwoko butandukanye

Umwe mu Banyarwanda bakoresheje WaveShield ikigera mu Rwanda, Ruvakubusa Francois mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo, yemeza ko yaribwaga mu matwi cyane iyo yavugiraga kuri telefoni igihe kirekire ariko ubu akaba nta kibazo ahura nacyo n’iyo yayivugiraho amasaha.

Ati’ Maze amezi abiri nkoresha Wave Shield, mbere napfaga gushyira telefoni ku gutwi ngahita ndibwa bikabije ariko kuri ubu nta kibazo mfite’.

Igipimo cy'ubukana bw'ibyakwangiza umuntu muri telefoni akenshi kiba kiri hejuru

Mukarubayiza Donatille wo mu karere ka Kamonyi ahamya ko iyo yavugiraga kuri telefoni umutwe wamuryaga akumva yenda kwiruka.

Ati ʽʽRwose narwaraga umutwe namatwi nkababara cyane mugihe nakoreshaga telefone, mbona amakuru yuko hari agakoresho kitwa “ WaveShield” kuva aho ntangiriye kugakoresha ubu numva merewe neza sinkinubira kuvugira kuri telefoni, umutwe nʼamatwi ntibikiribwa kuva aho ntangiriye kugakoresha.”

Waveshield ni agakoresho gato komekwa kuri telefoni cyangwa mudasobwa gashobora gukoreshwa n’umuntu utunze telefoni, mudasobwa cyangwa ubicuruza ushaka kurinda ubuzima bw’abakiriya be.

Wave shield irinda n'ingaruka zituruka kuri mudasobwa

Muri Afurika utwo dukoresho tuboneka ku cyicaro cya Mobisafe International kiri mu mujyi wa Kigali imbere ya City Plaza cyangwa akabariza kuti telefoni 0784864300.

Muri Nokia Phone,umuryango wa mbere mu nyubako ya Athenee:0784655459, Muri UTC: Muri DDC, ahateganye na Kenya Airways: 0788504470,Gisimenti: Muri Top Lexus Supermarket: 0789141440, Giporoso: Muri Green Food Supermarket: 0788756255, Nyarutarama: Muri Wood Lands Supermarket: 0785721998.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages