00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Ikibazo cya rezo ya Tigo cyakemuwe n’umunara mushya

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 16 October 2014 saa 08:17
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kitari gito bataka kutagira rezo ya Tigo, bamwe mu bafatabuguzi ba Tigo batuye mu murenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara barishimira ko kuri ubu icyo kibazo kitakirangwa aho batuye.
Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko ikibazo cya rezo cyakemutse nyuma yaho Sosiyete y’itumanaho ya Tigo ibashyiriyeho umunara mushya mu kagari ka Higiro.
Bavuga ko kandi kubera ko agace batuyemo kegereye igihugu cy’u Burundi hari ubwo bajyaga babura rezo ya Tigo, bamwe bagahitamo kubika (…)

Nyuma y’igihe kitari gito bataka kutagira rezo ya Tigo, bamwe mu bafatabuguzi ba Tigo batuye mu murenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara barishimira ko kuri ubu icyo kibazo kitakirangwa aho batuye.

Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko ikibazo cya rezo cyakemutse nyuma yaho Sosiyete y’itumanaho ya Tigo ibashyiriyeho umunara mushya mu kagari ka Higiro.

Bavuga ko kandi kubera ko agace batuyemo kegereye igihugu cy’u Burundi hari ubwo bajyaga babura rezo ya Tigo, bamwe bagahitamo kubika simukadi cyangwa bakenera guhamagara bakajya ahitaruye bashobora kubona rezo.

Minani Aimable, utuye mu kagari ka Higiro yabwiye IGIHE ko we akunda gukoresha Tigo kubera ko ibiciro by’itumanaho byayo bimunogeye ariko akaba yahuraga n’ikibazo cyo kubura rezo aho atuye, bikamusaba kujya ahirengeye kugira ngo abashe guhamagara. Yongeraho ko ubu ibyishimo ari byose kuko hashize iminsi mike nta kibazo cya rezo afite.

Yagize ati “ Turashimira Tigo kuba natwe yatwibutse ikatuzanira umunara udufasha kubona rezo, hari ubwo byaducangaga simukadi ya Tigo tukayikura muri telefoni, tugakoresha irindi tumanaho kandi Tigo ariyo ihendutse, gusa twabasaba ko banatworohereza kubona aho kugurira amakarita”.

Bamwe muri aba baturage bari bararetse gukoresha Tigo bafashe umwanzuro wo kuyigarukira.

Kayitana Pierre ushinzwe ubuvugizi no kumenyekanisha ibikorwa muri Tigo, yabwiye IGIHE ko bafashe umwanzuro wo gukwirakwiza iminara ya Tigo hirya no hino mu gihugu cyane mu bice by’icyaro, nyuma yaho babisabwe na bamwe mu bafatabuguzi babo, bagaragaje ko bahura n’ikibazo cyo kutabona rezo ihagije.

Ati “Twatangiye gahunda yo kwagura rezo, tumaze iminsi tubaza abafatabuguzi kuri paje yacu tubababaza aho bakeneye rezo; nibyo rero twatangiye uyu munsi dutaha iminara twashyize hirya no hino”

Yongeyeho ati: “Hari hashize nk’umwaka abantu bahamagara ku maradiyo, babaza bati ese Gisagara, i Nyaruteja muzaduha umunara ryari ko rezo kuyibona bitugora”.

Ubuyobozi bwa Tigo butangaza ko iyi gahunda yo gutaha iminara mishya izajya iba buri cyumweru, nyuma yo kuva mu karere ka Gisagara bazakomereza mu karere ka Muhanga.

Karekezi Leandre umuyobozi w’akarere ka Gisagara yatangaje ko iki gikorwa Tigo yakoze kije kunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugeza ikoranabuhanga ku baturage bose.

Yasabye abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko ryoroshya ubuzima kandi rikihutisha iterambere.

Muri iki gikorwa cyo gutaha umunara mushya, abakozi ba Tigo batanze ubufasha ku banyeshuri 100 batishoboye bo kuri G.S Higiro, aho babishyuriye amafaranga yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, mu gihe cy’umwaka wose.

Abanyeshuri bo kuri iki kigo basaga 800 nabo bahawe ibikoresho bya Tigo bitandukanye, birimo amakaramu, udukapu tw’amakayi, imipira yo gukina n’amacupa yo gutwara amazi yo kunywa.

Tigo yashishikarije abaturage kwitabira izindi serivise itanga zirimo kubitsa, kohererezanya amafaranga, kugura amazi n’umurirobakoresheje Tigo Cash n’izindi.

Abanyeshuri batewe inkunga bijejwe na Tigo ko izakomeza gukurikirana imyigire yabo no kubatera inkunga mu bikoresho, hagamijwe kubafasha kwiga neza no kuzamura ireme ry’uburezi mu kigo bigamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages