Guhera umwaka ushize Apple yatangaje ko igiye kuzana ‘Apple Intelligence’, ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano ‘AI’, ryagombaga gutuma Siri ikora neza kurushaho.
Byafashwe nk’ikinyoma kuko kugeza na magingo aya, ayo mavugurura ataraba.
Mu mashusho yashyizwe hanze ku rubuga rwa Youtube na X na Google, humvikanamo ijwi rigira inama abantu guhindura telefoni bakoresha, mu gihe bayiguze biteze impinduka nshya kuri yo, bakaba barabwiwe ko zizaza vuba none amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ni mu gihe Craig Federighi ushinzwe porogaramu muri Apple, yavuze ko impamvu Siri nshya itarajya hanze, ari ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga bakiri gukemura.
Yavuze ko mu gihe iri koranabuhanga rizaba ryagiye hanze, rizaba rimeze neza kuruta uko byari byitezwe. Kuri ubu Siri ikoresha ikoranabuhanga rya ChatGPT rya Sosiyete ya OpenAI.
Telefoni zo mu cyiciro cya Pixel 10 zizasohoka ku wa 20 Kanama 2025.
Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku biciro bya ’Google Pixel 10’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!