00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe Charger ya telefoni yuzuza umuriro muri batiri mu minota ibiri

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 10 January 2015 saa 02:28
Yasuwe :

Ikigo cy’ikoranabuhanga Store Dot cyo muri Isiraheli cyamuritse Charger za telefoni zizajya zuzuza batiri mu minota ibiri gusa.
Icyo kigo kivuga ko gukoresha izo charger cyane bishobora kwangiza batiri ariko ko kuzikoresha kabiri ku munsi ntacyo bitwaye.
Icyo kigo kivuga ko kiri gukora ubushakashatsi ku rindi koranabuhanga ry’ikorwa rya batiri yuzuza umuriro muri telefoni mu masegonda 30.
Umuyobozi wa Store Dot Doron Myersdorf yabwiye BBC ko bavuguruye ikoranabuhanga rya charger kuva (…)

Ikigo cy’ikoranabuhanga Store Dot cyo muri Isiraheli cyamuritse Charger za telefoni zizajya zuzuza batiri mu minota ibiri gusa.

Icyo kigo kivuga ko gukoresha izo charger cyane bishobora kwangiza batiri ariko ko kuzikoresha kabiri ku munsi ntacyo bitwaye.

Icyo kigo kivuga ko kiri gukora ubushakashatsi ku rindi koranabuhanga ry’ikorwa rya batiri yuzuza umuriro muri telefoni mu masegonda 30.

Umuyobozi wa Store Dot Doron Myersdorf yabwiye BBC ko bavuguruye ikoranabuhanga rya charger kuva mu mizi.

Uruhererekane rw’ibikorerwa muri Charger isanzwe mu gihe yinjiza umuriro rutandukanye n’urw’izo nshya kuko harimo uturemangingo dushya.

Inganda zikora telefoni hirya no hino ku Isi zatangiye kugura impushya zo gukoresha iryo koranabuhanga.

Izo charger zishobora gutuma batiri zitaramba, ariko abagura telefoni benshi bavuga ko baba bifuza ko telefoni zabo zijyamo umuriro bitabaruhije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages