Dore bimwe muri ibi bintu bitari bisanzwe ari giseseka ku bakoresha iPhone, byahishuwe na Gadgets Now.
Button y’ibanga
Ubusanzwe kuri izi telefoni hagaragaraho utuntu dutatu (buttons) umuntu ashobora gukanda bitewe na serivisi akeneye, hakaba n’izifite tune kuri iPhone zifite udufatika. Nyuma y’ibyo byose ariko, hari uburyo inyuma ahasanzwe ikirango cy’izi telefoni ushobora kuhahinduramo indi ‘button’, mu gihe wifuza nko gufata ifoto iri mu kirahuri cya telefoni yawe, ibizwi nka "Screenshot".
Uretse kuba aho ku kirango ushobora kuhabyazamo indi button mu gihe ushaka gufata iyo foto, wanahifashisha mu gihe cyo gucuranga imiziki no gushyira urumuri mu kirahuri cy’imbere muri telefoni.
Mu gihe wifuza kumenya ibyo ushobora gukora wifashishije ikirango cya Apple kiri inyuma kuri telefoni, ushobora kujya muri Settings, ukinjira ahari Accessibility, hanyuma ugakanda kuri Touch ukabona kugera kuri Back Tap ubundi bakakwereka urutonde rw’ibyo ushobora kugeraho wifashishije icyo kirango cy’inyuma kuri iPhone yawe.
Hari ibyo ushobora gukoresha iPhone mu gihe ifunze
Ni byiza ko telefoni iba ifite uko ifungwa kugira ngo hizerwe umutekano wayo n’ibiyirimo, icyakora hari n’ibyo umuntu ashobora kuyikoresha kabone nubwo yaba yamaze kujyamo ingufuri.
Mu gihe wifuza kumenya ibyo wakoresha iPhone mu gihe yamaze kujyamo ingufuri, jya muri Settings, hanyuma winjire muri Tap FaceID & Passcode, umanuke hasi urabona ahanditse “Allow Access When Locked” uraza kubona ibyo ushobora gukora byose mu gihe telefoni yawe yamaze kwishyiramo ingufuri birimo no kuba wareba abantu bose baguhamagaye bakakubura, ubutumwa bukwibutsa n’ibindi.
iPhone yawe ushobora kuyihinduramo indangururamajwi
Telefoni ya iPhone igira uburyo bwitwa “Live Listen”, iyi ikaba ishobora gutuma umuntu akoresha telefoni nk’indangururamajwi igahanahana amajwi n’ibindi bikoresho nka Airpods cyangwa Beats. Uburyo bwa Live Listen bushobora gufasha umuntu kumva ikiganiro runaka mu gace karimo urusaku rwinshi.
Ubu buryo ushobora kubwemeza uciye muri Settings, ugakomereza muri Control Center hanyuma ukamanuka hasi hari ikimenyetso cyo guteranya (+), ukabona gukanda kuri Hearing ubundi ukemezamo ubwo buryo.
Ishobora kukuburira mu gihe ikirere gihindutse
Irindi banga rya iPhone rishobora kugufasha, ni ukukuburira ko ikirere gihindutse kibaye kibi, cyangwa se imvura igiye kugwa ku buryo bishobora kugufasha kumenya uko utegura gahunda zawe.
Ubu buryo bwitwa “Next hour precipitation” bukumenyesha uko ikirere gihagaze unyuze muri Application yitwa Weather ukemeza kujya uhabwa ubutumwa bukumenyesha (Enables Notifications) nyuma yo guhitamo ubwo buryo kandi ukazirikana ko ugomba guhora wafunguye “Location” kugira ngo telefoni ibashe kumenya agace uherereyemo ikubwire ibijyanye na ho.
Kuba wagira ibyo uhindura ku ifoto nyinshi icyarimwe
Abakoresha izi telefoni zifite Operating System ya iOS 16, bashobora kwizihirwa n’uburyo bwo gukora “edit” bakagira ibyo bakosora ku mafoto bashaka bagamije kuyongerera ubwiza cyangwa se hagamijwe indi mpamvu, kandi bakabasha kubikora kuri ayo mafoto yose icyarimwe.
Aha ushobora guhindura ifoto imwe cyangwa amashusho runaka, ibyo uyakozeho ugahita ubyemeza no ku yandi menshi icyarimwe. Umuntu azajya asabwa gufungura ifoto cyangwa amashusho ashaka kugira ibyo ahinduraho, akande ku tudomo dutatu tuba turi hejuru mu ruhande rw’iburyo abone gukanda kuri “Copy Edits.”
Bizajya bikurikirwa no gusubira inyuma mu mafoto agende ahitamo ayo ashaka guhindura nk’uko yagenje iya mbere.
Kwegezeyo amafoto y’umuntu utiyumvamo
Ushobora kuba wari inshuti n’umuntu ariko kubera impamvu runaka mugashwana ku buryo wumva utacyifuza ko aguhora mu maso nka mbere. Ku batunze iPhone, iborohereza kwikiza uyu muntu mu buryo bw’amafoto nubwo bishoboka ko hari benshi batari basanzwe babizi.
Mu gihe wumva utacyifuza kubona umuntu runaka, ujya ku ifoto ye ukayifungura, ugakanda ku tudomo dutatu tuba turi ku ruhande rw’iburyo hejuru ubundi ugahitamo ”Feature this Person Less” mu gihe utifuza kumubona kenshi ariko ushobora no guhitamo “Never Feature this Person” mu gihe wifuza ko isura ye iguhora mu maso, ubundi ukemeza bitewe n’icyo ushaka.
Gutahura niba ijambobanga wahisemo rijegajega
Mu gihe uhitamo ijambobanga, biba byiza iyo utoranije iritakorohera abandi bantu gutahura vuba. Telefoni ya iPhone ishobora kugucira amarenga ikakubwira ko iryo wahisemo ritakwizeza umutekano wuzuye, ibintu ushobora kumenya unyuze muri Settings, ugakanda kuri Passwords hanyuma ugakomereza kuri “Passwords Recommendations”, aho bazahita bakubwira niba ari ijambobanga ryizewe cyangwa hari umpungenge, ukaba warihindura.
Guhagarika Applications zigusaba kuzivugaho
Hari ukuntu Application runaka ishobora kugusaba kuyivugaho mu buryo bwo kuyiha amanota kandi bigakunda kubaho buri kanya ku buryo wumva ubangamiwe. Mu kubihagarika, ujya muri Settings, hanyuma muri Tap iTunes & App Store, ubundi ugahitamo Switch off App Ratings & Reviews ukaba urabihagaritse.
Gusangiza inshuti/umuryango ijambobanga rya Wi-Fi
Mu gihe akoresha iPad, iPhone cyangwa Mac ukaba unamufite ku rutonde rw’abantu utungiye nomero za telefoni, ushobora kumusangiza ijambobanga rya Wi-Fi yawe mu buryo bworoshye, aho ufungura Wi-Fi na Bluetooth kuri ibyo bikoresho byombi, kandi mu gihe haba harimo iyari ifunguye Hotspot, mukabanza kuyifunga ndetse wowe utanga ijambobanga ukazirikana ko email ukoresha nka Apple ID ibitse mu rutonde rw’abantu uwo uha iryo jambobanga atunze muri Contact List.
Ibi ubikora muri telefoni yawe hatarimo ingufuri, kandi ikaba iri kuri Wi-Fi, ubundi ukajya ku yo ushaka gusangiza, ugakanda kuri Wi-Fi network ugafungura, ugakurikizaho Share Password ubundi Done ukemeza.
Gukoresha iPhone nka Scaneur
Hari igihe umuntu ashobora gusabwa inyandiko cyangwa ifoto runaka igomba gutangwa biciye kuri murandasi mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo mbere yo kuyohereza cyangwa mbere yo kuyibika biba byiza iyo ikorewe “scan” nk’uburyo bwo kuyibyazamo indi bikoze kandi biremetse kimwe.
Ubu buryo na bwo iPhone ibufashamo abayitunze aho bashobora gufungura Application izwi nka "Notes", ugafungura inyandiko nshya cyangwa iyo usanganywemo, ugakomereza ku kamenyetso ko guteranya (+) kaba kari hagati na hagati. Nyuma ukanda kuri Scan Documents, ukabona gukora ku ifoto cyangwa inyandiko wifuza ubundi iPhone ikaguha uburyo ukoramo icyo gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!