Kuri uyu wa Gatanu nibwo umuntu ushaka gutunga iyi telefoni ashobora kuyisaba, gusa bivuze ko yazamugeraho nibura nyuma y’icyumweru nko ku itariki 16 Nzeri.
Icyo gihe ni ku muntu watanze komande ya iPhone 14, iPhone 14 Pro, na iPhone 14 Pro Max. Ushaka iPhone 14 Plus we izamugeraho ku wa 7 Ukwakira.
Izi telefoni zagiye ku isoko zifite uburyo bw’ibanga, aho umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugamije nko gutabaza akoresheje satellite. Icyo gihe byakunda mu gihe imiyoboro isanzwe itari gukora.
Izi telefoni zose zitandukanye mu biciro bitewe n’imiterere yazo. Urugero nka iPhone 14 ihera 799$. Ubwoko bwose wagura muri izi iPhone 14, hari impinduka zishobora kubaho bitewe n’aho nyirayo aherereye.
Urugero, ku bwoko bwemerewe gukoreshwa muri Amerika gusa, ntabwo umuntu azasabwa kongera gushyiramo Sim Card bisanzwe, ahubwo ashobora kuyishyiramo yifashishije ikoranabuhanga rindi ryiswe eSIM.
iPhone 14 zikoresha iOS 16, bivuze ko mu gihe uri kuyikoresha ushobora gukorera ibintu birenze kimwe kuri écran nko kwandika ubutumwa bugufi umuntu ari gukora ibindi.
Ubwoko bwose bwa iPhone 14 bufite batiri zifite ubushobozi butandukanye, uhereye kuri iPhone 14 Plus ifite batiri ishobora kurambana umuriro mu gihe cy’amasaha 26 mu gihe iPhone 14 yo ari amasaha 20.
iPhone 14 Pro yo iri kugura 999$ ifite batiri ishobora kurambana umururo mu gihe cy’amasaha 23 mu gihe umuntu wishyuye 1.099$ ashobora kubona iPhone 14 Pro Max imaramo umuriro amasaha 29.
Mu mikorere y’izi telefoni, ntaho iPhone 14 na iPhone 14 Plus zitandukaniye. Zombi zifite camera zifite ubushobozi bumwe kuko zifite megapixel 12. Ubwoko bwose bwa iPhone 14 bufata amashusho yo mu bwoko bwa 4K.
Gusa niba ushaka telefoni ifite camera ifite ubushobozi bwisumbuyeho, iPhone 14 Pro ishobora gutanga ubwo buryo bw’imikorere kuko ifite camera eshatu zirimo imwe ifite 48MP.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!