00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGIHE yashyize ahagaragara Application nshya ya Android

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 16 December 2013 saa 02:32
Yasuwe :

IGIHE yashyize ahagaragara Application izafasha buri wese ufite telefone yo mu bwoko bwa smartphone cyangwa tablet ikoresha Android gusoma amakuru yo ku rubuga IGIHE mu buryo bworoshye kandi bunogeye isoma, mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ikirundi.
IGIHE ni cyo gitangazamakuru cya mbere cyo mu Rwanda cyashyize ahagaragara Application yo mu bwoko bwa Android, kuri ubu ikaba iri kuboneka kuri Google Play, isoko rya Applications ku rwego mpuzamahanga rya sosiyete (…)

IGIHE yashyize ahagaragara Application izafasha buri wese ufite telefone yo mu bwoko bwa smartphone cyangwa tablet ikoresha Android gusoma amakuru yo ku rubuga IGIHE mu buryo bworoshye kandi bunogeye isoma, mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ikirundi.

IGIHE ni cyo gitangazamakuru cya mbere cyo mu Rwanda cyashyize ahagaragara Application yo mu bwoko bwa Android, kuri ubu ikaba iri kuboneka kuri Google Play, isoko rya Applications ku rwego mpuzamahanga rya sosiyete y’Abanyamerika Google Inc. Na mbere y’uko IGIHE ishyira ahagaragaza iyi Application nshya, hari iyakoreshwaga mu igeragezwa yari imaze kwitabirwa n’abantu 3002 guhera ku itariki 30 Mata 2012 ubwo yashyirwaga ku mugaragaro bwa mbere.

Bimwe mu byo ucyeneye kumenya kuri Application ya IGIHE kuri Android

Usibye kuba ifite design inogeye ijisho, iyi Application ya IGIHE kuri Android ikoranwe ubuhanga ku buryo n’ubwo ikoreshwa ryayo risaba kuba uri ku murongo wa internet, ifite uburyo bubashisha uyikoresha kubika inyandiko bityo akaba yabasha kuzisoma nta nkomyi atakiri kuri internet.

Iyi application kandi ibashisha uyikoresha kuba yakwihitiramo icyiciro cy’inkuru (category/categorie) kiza mbere y’ibindi. Urugero niba ukunda imikino, ushobora kwifashisha ubu buryo bityo uko ufunguye iyi Application ugahita usanganizwa amakuru y’imikino. Ibi kandi bishoboka ku byiciro byose bigize urubuga IGIHE.
Kuri ubu version 3.0 y’iyi Application ibashisha uyikoresha gusangiza inkuru za IGIHE ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Ku rundi ruhande kandi biroroshye guhinduranya indimi, ukaba wava ku gusoma inkuru mu rurimi rumwe muri enye zikoreshwa kuri IGIHE ukajya mu rundi, ndetse ukaba wanahitamo ururimi ruzajya rubanziriza izindi mu gihe winjiye muri iyi Application.

Ikindi kandi gishobora gutuma iyi Application inogera benshi ni uko bishoboka kongera ubunini bw’inyandiko (text size) cyangwa se ukabugabanya bitewe n’uko ubyifuza.

Uko inkuru zikurikirana kuri Application ya IGIHE kuri Android, iburyo hari ibyiciro (categories)

Uko iboneka

Application nshya ya IGIHE iboneka byoroshye cyane kuri buri wese ufite smartphone ya Android. Zimwe muri telefone za Android zikoreshwa na benshi mu Rwanda zirimo izo mu bwoko bwa Samsung , HTC, LG, Techno, Konka, Huawei, Sony Xperia, Kyocera n’izindi. Ku bakoresha izindi telefone zirimo Nokia, Blackberry, iPhones, nabo bashonje bahishiwe kuko mu gihe gito hazashyirwa ahagaragara Applications za IGIHE zibasha gukorana na porogaramu izo telefone zikoresha.

Tugarutse rero ku buryo iyi Application ya IGIHE iboneka bityo ukaba wabasha kuyishyira muri telefone yawe ukayikoresha, ni byo koko biroroshye kuko bisaba gusa kujya mu isoko rya Applications “Google Play” riboneka muri buri smartphone yose ikoresha Android, ubundi wamara kwinjira muri Google Play ukandika gusa IGIHE cyangwa igihe, iyi Application uhita ubasha kuyikorera download / telechargement, kandi biranyaruka.

Ishami rishya rya IGIHE rikora Applications za Android, iOS, Blackberry na Windows Phones

Application nshya ya IGIHE kuri Android yakozwe na IGIHE Mob’IT, sosiyete nshya IGIHE Ltd ifatanije n’inzobere mu gukora Applications zirimo abakoze versions za mbere z’igerageza za Application ya IGIHE kuri Android, kuri ubu version ya nyuma y’igerageza ikaba yakoreshwaga n’abantu bagera ku 3002 nubwo itari yarigeze yamamazwa.

IGIHE Mob’IT yatangiye kujya ikora Applications za Android, iOS, Blackberry na Windows Phones. Kuri ubu buri wese wifuza gukorerwa Application iyo ari yo yose yagana iri shami rikorera ku cyicaro gikuru cya IGIHE mu mujyi wa Kigali rwagati.

Uko Application ya IGIHE kuri Android igaragara kuri tablet

Umubare w’abakoresha smartphones ukomeje kwiyongera mu Rwanda

Mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bufatika bw’abakoresha smartphones, izi zikaba ari telefone zikora myinshi mu mirimo yahoze ikorwa na mudasobwa gusa. Mu bushakashatsi bwakozwe ku ma duka acuruza za telefone mu Rwanda mu gihe gishize, bwagaragaje ko benshi mu bakoresha smartphones mu Rwanda bakoresha izo mu bwoko bwa Samsung, gusa aho habonekeye smartphones za macye zigura amafaranga asaga ibihumbi 60 y’u Rwanda zirimo IDEOS, Konka na Techno, abakoresha ubu bwoko bwa telefone barushijeho kwiyongera.

Mu nshingano ishami rishya rya IGIHE rikora applications ryihaye, harimo kuzagira uruhare runini mu kubashisha Abanyarwanda aho bari hose kubona applications z’ingirakamaro zijyanye n’igihugu cyacu ku bwinshi.

Gana kuri Google Play, wandike ijambo IGIHE mu ishakiro, ubundi ukore download ya Application ya Android ya mbere ibayeho y’igitangazamakuru cyo mu Rwanda.

Icyitonderwa: Buri wese mu bantu 3002 basanzwe bakoresha version y’igerageza ya Application ya IGIHE kuri Android arasabwa kunyarukira muri Google Play agakora download ya version nshya yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Ukuboza 2013, ibi buri wese bireba arasabwa kubikora nyuma yo gusiba version y’igerageza muri smartphone ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages