00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka 10 zikomeye zizagaragara kuri iPhone 17

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 July 2025 saa 12:34
Yasuwe :

Apple iteganya kumurika telefoni nshya za iPhone 17 hagati ya tariki 08 na 10 Nzeri 2025. Ubusabe bw’abifuza kuzigura mbere [pre-order] bushobora gutangira gutangwa tariki ya 12 Nzeri, mu gihe telefoni zishobora kugera ku isoko rusange tariki ya 19 Nzeri.

Tugiye kugaruka ku mpinduka 10 z’ingenzi zitezwe kugaragara kuri telefoni za iPhone 17 ugereranyije na ngenzi zazo zasohotse mu 2024.

Biteganyijwe ko telefoni ya iPhone 17 Air izajya hanze ifite umubyimba muto cyane [milimetero 5.5 gusa] kurusha izindi telefoni zose Apple yigeze gukora.

Iyi telefoni kandi izaba ifite ecran ifite pouce 6.6 ikoresha ikoranabuhanga rya OLED, na camera imwe y’inyuma ya megapixels 48. Izaba ikoze mu buryo igaragara nk’itarabagirana ibizwi nka ‘Matte finish’.

Hitezwe kandi impinduka kuri camera y’imbere kuri telefoni zose aho zizongererwa ubushobozi zikava muri 12MP zikagera kuri 24MP.

Biteganyijwe ko telefoni ya iPhone 17 Air izajya hanze ifite umubyimba muto cyane wa milimetero 5.5 gusa

iPhone 17 Pro zizaba zifite camera zifata amashuho mu ntera ndende [telephoto] zifite 48MP zifite ubushobozi bwo gukurura ishusho runaka inshuro 3.5 [optical zoom].

iPhone 17 Pro na Pro Max zizaba zifite camera eshatu inyuma ariko zifite imiterere idasanzwe, aho zose zizaba ziri ku murongo umwe utambitse aho kuba ziri mu ishusho ya mpande eshatu nk’uko byari bimenyerewe.

Ibyiciro byose bya iPhone 17 zizahabwa ‘chip’ nshya ya A19 izaziha ubushobozi bwo kwihuta no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano.

iPhone 17 Pro na Pro Max zizaba zifite camera eshatu inyuma ariko zifite imiterere idasanzwe

Iza iphone 17 Pro na Pro Max zizahabwa ‘chip’ ya A19 Pro ifite ubushobozi bwisumbuyeho. Telefoni zose zizaba zifite RAM ya 12GB kugira ngo zibashe gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano nta nkomyi.

Akandi gashya ni uko Apple ishobora kugarura impande za iPhone zikozwe mu cyuma cya aluminium aho kuba icya titanium nk’uko byari bisanzwe.

Apple ishobora kugarura impande za iPhone zikozwe mu cyuma cya aluminium aho kuba icya titanium

Ikindi ni uko bwa mbere, telefoni zose za iPhone 17 zishobora guhabwa ikoranabuhanga rya Apple rizwi nka ProMotion, rituma ecran ishobora guhindura mu buryo bwihuse ishusho igaragaraho, inshuro zigera ku 120 mu isegonda.

Iri koranabuhanga rituma ibigaragara kuri ecran bigenda neza, bidatinda kandi bitabangamira amaso. Bituma gukoresha telefoni byihuta kandi bikoroha, cyane cyane iyo urimo gukina imikino cyangwa guhindura ibyo ureba buri kanya nk’iyo ukoresha imbuga nkoranyambaga.

Hazongerwaho n’uburyo bwa ‘Always-On Display [AOD]’, bushoboza ecran kwerekana amakuru amwe n’amwe igihe cyose, n’iyo telefoni yaba itari gukoreshwa.

Uburyo bwa ‘Always-On Display [AOD]’, bushoboza ecran kwerekana amakuru amwe n’amwe igihe cyose, n’iyo telefoni yaba itari gukoreshwa

iPhone 17 Air izakoresha bateri nshya ya [silicon-anode battery].

Apple ishobora gukuraho burundu umwanya bashyiramo Simcard kuri telefoni zose za iPhone 17, no ku zizagurishwa hanze ya Amerika. Ibi bikaba bisobanuye ko abakoresha iPhone ku Isi yose bazaba basabwa gukoresha eSIM.

Biteganyijwe ko hagati y’icyatsi na mauve hagomba gutoranywamo ibara rimwe. Riziyongera ku yandi mabara atandukanye iPhone zisanzwe zisohokamo.

Byitezwe ko iPhone 17 ishobora gutangira kuboneka ku $899, ndetse ibiciro bikazamuka ku bindi byiciro bya iPhone 17 ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kubera impinduka zizakorwa kuri izi telefoni ndetse n’imisoro yazamutse muri Amerika.

Ntagihindutse iPhone 17 ntizaba itandukanye na iPhone 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages