Ubutumwa bwa Apple buvuga ko guhera kuri iki Cyumweru saa sita z’ijoro, iPhone na iPad zageze ku isoko mu 2012 na mbere yaho, niziba zitarashyirwamo iOS 10.3.4 zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha App Store, iCloud, email no gusura imbuga za internet, kubera ko bisaba ko igikoresho kiba gifite amasaha n’amatariki byizewe, bitangwa na GPS.
Gusa ibikoresho bishya byo nta kibazo bifite, mu gihe nk’ibimaze igihe ku isoko bya iPhone5, iPhone 4S, iPad mini, iPad 2, bizasaba ko ababitunze babanza kujyanisha n’igihe iOS bikoresha.
Apple yakomeje iti “Niba kujyanisha n’igihe iPhone 5 bidakozwe mbere ya tariki 3 Ugushyingo 2019, kubikora bizasaba ko wifashisha mudasobwa kuko uburyo umuntu aba ashobora kubyikorera na telefoni cyangwa iCloud Backup bitazakora.”
Mu kujyanisha n’igihe iOS y’ibi bikoresho, abakoresha ibicuruzwa bya Apple basabwa kujya aho bagenera imikorere ya telefoni zabo (settings), akaba ariho babikorera.
Nyuma ngo ibyo bikoresho bizaba bifite iOS 10.3.4 cyangwa 9.3.6 bitewe n’igikoresho, bitabaye ibyo, serivisi zimwe zizahagaragara guhera kuri iki Cyumweru.






Ibitekerezo 0