U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite uruganda rutunganya telefoni zigezweho.
Uruganda rwa Mara Phones rwafunguwe ku wa kabiri w’icyumweru gishize na Perezida Paul Kagame, rwitezweho kujya rukora nibura smartphones 1200 ku munsi zo kugurisha mu Rwanda no hanze.
The EastAfrican yatangaje ko Ashish Thakkar washinze Mara Group akaba n’umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame, yavuze ko urwo ruganda ruri mu biganiro n’ibihugu byo mu Karere birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola byerekeye kohereza no gucuruzayo telefoni zikorerwa mu Rwanda.
Aherutse no gutangaza ko urwo ruganda ruri gutegura kwagurira ibikorwa n’ahandi ku mugabane wa Afurika no gufungura uruganda muri Afurika y’Epfo.
Kuva uruganda rufunguwe ku mugaragaro, telefoni rucuruza zariyongereye ku buryo nibura rugurisha 30 ku munsi. Mu mezi atatu ashize rwacuruje telefoni zigera ku 130.
Rubatswe n’arenga miliyoni $ 50 na Banki ya Kigali, ruhita ruha akazi abakozi 200. 90% muri bo ni Abanyarwanda kandi 60% ni abagore.
Aba-enjeniyeri bo hanze n’imbere mu gihugu ubu barakora basimburana ku munsi.
Kugeza ubu uru ruganda rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo, rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO