Umuyobozi wa MTN Rwanda, Gunter Engling, yavuze ko mu bafatabuguzi ba MTN barenga miliyoni enye, abenshi muri bo bakoreha uburyo bwa Mobile Money kandi bakaba bakora ingendo muri za bisi, bityo MTN ikaba yishimira kuba yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha kwishyura ingendo zabo batarinze kujya gukatisha amatike, ahubwo bakabikorera aho bari bakoresheje telefone zabo zigendanwa.
Ati” Turabizi ko mutwara abantu benshi, ubu buryo buzorohereza abakiriya banyu ari na bo bacu kwishyura ingendo zabo bakoresheje ‘Mobile Money.”
Umuyobozi w’ikigo Capital Express gifite bisi zitwara abagenzi mu Ntara, Evode Habamenshi, yavuze ko ubu buryo bwo kwishyura ingendo hakoreshejwe Mobiley Money, buzafasha abakiriya babo kugura amatike aho bari hose batiriwe bajya gutonda umurongo.
Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Emmanuel Katabarwa, yashimiye MTN kuba ari yo sosiyete ya mbere y’itumanaho itangije uburyo bwo kwishyura ingendo hakoreshejwe ‘Mobiley Money’.
Katabarwa akomeza avuga ko Leta izakomeza gushyigikira ibigo by’ubucuruzi biteza imbere ikoranabuhanga rigamije kugeza igihugu ku iterambere.
Kugira ngo umufatabuguzi wa MTN agure itike ya bisi akoresheje telefone ye igendanwa, akanda *726#, hanyuma agakurikiza amabwiriza.
Mu minsi ishize, MTN Rwanda yatangije uburyo bwo guhuza Mobiley Money na Konti za banki z’abafatabuguzi bayo, aho bashobora kohereza kuri konti zabo za banki amafaranga bakoresheje Mobiley Money.
MTN Rwanda irateganya gushyiraho uburyo bwo kwiguriza amashanyarazi binyuze muri Mobiley Money, mu gihe umufatabuguzi wayo adafiteho amafaranga.



















TANGA IGITEKEREZO