00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nokia yakoze telefoni ifite camera ya megapixels 41

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 13 July 2013 saa 08:13
Yasuwe :

Uruganda rw’abanyafinland rwa Nokia rwashyize ahagaragara telefoni nshya ya Lumia 1020 ifite ubushobozi buhambaye bwo gufotora kuko ifite camera ya megapixel 41 zose, mu rwego rwo guhangana n’izayibanjirije ku isoko mpuzamahanga.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ugereranyije iyi telefoni nshya n’izihari zindi zitwa ko zifotora bihambaye irazirusha kure kuko iPhone 5 nshya iri ku isoko ubu ifite megapixel 8 zonyine, na ho Samsung Galaxy S4 ikagira megapixel 15 gusa. Si telefoni gusa (…)

Uruganda rw’abanyafinland rwa Nokia rwashyize ahagaragara telefoni nshya ya Lumia 1020 ifite ubushobozi buhambaye bwo gufotora kuko ifite camera ya megapixel 41 zose, mu rwego rwo guhangana n’izayibanjirije ku isoko mpuzamahanga.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ugereranyije iyi telefoni nshya n’izihari zindi zitwa ko zifotora bihambaye irazirusha kure kuko iPhone 5 nshya iri ku isoko ubu ifite megapixel 8 zonyine, na ho Samsung Galaxy S4 ikagira megapixel 15 gusa. Si telefoni gusa kuko inarusha izindi camera zisanzwe zikoreshwa zitari iza telefoni.

Kugira ngo umusomyi abyumve cyane urebye kuri camera ya telefoni yawe ufite usanzwe ukeka ko ifotora neza, inyinshi urasanga zifite megapixels ebyiri cyangwa eshatu n’ibice bibiri ubundi ugereranye wumve itandukaniro.

Pixel ubundi ni uburyo camera ibasha gufata urumuri rwinshi n’utudomo maze bikabyara ifoto uko pixel ziba nyinshi ni ko ifoto ibanziza kurushaho zaba nkeya ifoto ikaba itari nziza.

Ikidasanzwe kuri iyi Lumia 1020 ni uko n’ahantu hari urumuri ruke cyane yo ku bw’ububasha ifite izajya ibasha kurufata uko ruri idakeneye kongererwa kandi ikaba inifitiye flash, ku buryo uko ufotoye ubona aho uri hasa ari na ko mu ifoto biza bisa kubera za pixels nyinshi cyane.

Si amafoto asanzwe gusa kuko iyi telefoni izaba inabasha gufata amashusho (video) nziza kurusha izindi camera nyinshi na telefoni bitewe na camera yayo ibasha kuba yakora zoom inshuro enye uri gufata video yo mu rwego rwa HD (1080p) cyangwa inshuro esheshatu uri mu buryo bwa 720p ubundi akenshi kuri camera zisanzwe na telefoni iyo ugerageje gukora zoom gutya video itakaza ubwiza bwayo.

Uru ruganda rwamaze imyaka 14 yose ruyoboye isi mu gukora telefoni benshi bita iz’ubwenge (Smart Phones), ubu rwagize abaruhashya benshi guhera mu gukora bene izi telefoni zihambaye, nka Apple ikora iphone ndetse na Samsung usanga zo zifitemo ikoranbuhanga rya Android mu gihe Nokia yo muri telefoni zayo usanga yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga rya Windows Phone.

Iyi telefoni nshya yagejejwe ku isoko ihagaze amadolari 300 muri Amerika izabanza igezwe no ku masoko y’i Burayi, Aziya hanyuma n’ahandi hose ku Isi.

Ba nyiri ugukora iyi telefoni bo bemeza ko rwose nta kabuza abazagura izi telefoni nta gihombo bazagira, ahubwo bazishimira ibyiza byayo, kuko ibasha gukurura igafata ifoto nziza ndetse n’iyafatiwe kure ukaba wayikatamo agace ukeneye kakakwegera, ntibigire icyo byica ku bwiza bw’ifoto.

Abahanga bamenyereye ibya telefoni nziza barayigerageje barayigenzura maze bemeza ko bidasubirwaho ari yo telefoni ya mbere ku isoko ifite ububasha buhambaye bwo gufotora amafoto meza, gusa bongeraho ko ibi bidahamya ko ari yo izaba iya mbere mu kugurishwa cyane.

Ikigo gikora ubushakashatsi bw’amasoko IDC giherutse gukora ubushakashatsi mu bihugu 25 ku Isi ku bijyanye n’igitera abantu guhitamo telefoni bagura muri izi ziswe smart phones, maze ubushakashatsi bugaragaza ko kugira amafoto meza kwa telefoni biza ku mwanya wa 15 gutuma ikundwa mu bintu 23 byagaragajwe ko bishingirwaho, birimo amajwi meza kugira batiri iramba, umutekano w’igikoresho, hakaba n’uburyo ibasha gukoreshamo internet ari na bwo buza ku mwanya w’imbere.

Francisco Jeronimo ukorera iki kigo cya IDC avuga ko kugira ngo Nokia icuruze cyane izi telefoni zayo bizayisaba kumvisha abantu gukora igenzura rigereranya, bashyira aya mafoto kuri screens nini cyangwa bakayakoresha ku byapa byamamza kugira ngo babashe gusobanukirwa itandukaniro, naho ubundi ntibizaborohera kuko abenshi ngo bikoresheraza telefone bagapfa kubona birebeka, bikaboneka ku mbuga nkoranyambaga bakumva bihagije.

Gusa n’ubwo uyu avuga ibi iPhone ijya gusohora iPhone 5 yari yarebye ku buryo abantu bikundira amafoto ndetse isanga benshi mu batunze za iPhones bazikoresha mu kwifotora no gufotora ibiryo, injangwe n’imbwa zabo maze na yo igerageza kuzamura pixel n’indi mikorere ya camera kuri iPhones nshya zayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages