Iyo telefoni yitwa Nokia 6 izaba ikozwe nyuma y’uko Nokia iheruka kwiyambura ububasha bwo gukora amatelefoni, ahubwo izina ryayo ikariha ibindi bigo ngo biricuruze. Muri Gicurasi 2016 nibwo uruganda HMD Global rwahawe ubwo burenganzira rukazajya rubwishyurira, mu myaka 10 iri imbere.
Kugeza uyu munsi, telefoni zari zimaze iminsi zikorwa muri ayo masezerano zari telefoni zifite ubushobozi buciriritse zizwi nka "feature phone".
Nokia 6 ifite ikirahuri gifite ubushobozi bwo kugaragaza ishusho ya 1920x1080 HD kikangana na inch 5.5, ni ukuvuga nibura sentimetero 13, ikoresha Android ya 7.0 ari nayo igezweho izwi nka Nougat, camera ifite megapixel 16, RAM ya 4GB n’ububiko bwo muri telefoni bwa 64GB.
Hari hashize igihe ku isoko hagaragara telefoni za Nokia zikoresha Windows cyane nyuma y’uko urwo ruganda rwari rumaze kugurwa na Microsoft.
Hari ubwo Nokia yigeze kwigarurira isoko rya telefoni ku Isi, ariko iza guhungabana ubwo hasohokaga za iPhone mu myaka icumi ishize, bikiyongeraho isakara ry’imikorere ya Android itangwa na Google, yifashishwa muri telefoni nyinshi.
Mu itangazo bashyize ahagaragara bagize bati "Icyemezo cya HMD cyo gusohora ‘smartphone’ yayo ya mbere ya Andoid mu Bushinwa, ni ikimenyetso cy’ubushake buhari bwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya ku masoko atandukanye ku Isi.”
"Ku bantu basaga miliyoni 552 bakoresha smartphone mu Bushinwa, umubare binitezwe ko uziyongera ukagera kuri miliyoni 593 mu 2017, ni isoko ry’ingenzi aho abakiliya baha agaciro ibintu bikoze neza.”
HMD Global iheruka gutangaza ko igiye gushyira ku isoko telefoni nyinshi za Android muri uyu mwaka wa 2017, aho muri Gashyantare ari bwo bazatangaza byinshi ku bintu bagiye gushyira ku isoko.
Nokia 6 izaba igurishwa ama yuan 1 699 ahwanye n’amadolari ya Amerika agera kuri 245. HMD ivuga ko iteganya gusohora izindi telefoni zitandukanye muri uyu mwaka, aho icyo kigo giteganya gushora miliyoni $500 mu myaka itatu iri imbere mu kumenyekanisha telefoni na tablets za Nokia.



















TANGA IGITEKEREZO