Ni telefoni izajya ibashisha umuntu uyifite kugira écran ebyiri icya rimwe, imwe ashobora kureberamo umuhamagaye mbere y’uko ayirambura ngo abashe kwitaba.
Izi telefoni zikoresha ikoranabuhanga rya 4G ribashisha uyifite kugira internet yihuta. Zakira radiyo mu buryo bwa FM nk’uko izakanyujijeho mu myaka ya 2000 zari zimeze.
Magingo aya ziri kuboneka ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, aho uyishaka ari kwishyura amadolari 89$. Zasohotse mu mabara abiri gusa, ubururu n’umutuku.
Zifite camera ifite Megapixel eshanu, RAM ya GB enye ndetse n’ububiko bwa MB 512. Zijyamo sim card imwe ndetse zikoresha umugozi wa Type-C mu gushyiramo umuriro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!