Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho Perezida Kagame yemeye kuzatanga telefoni 1500 za Mara Phone zikorerwa mu Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umuryango we nawo wabigizemo uruhare uhereye ku muto kugera ku mukuru.
Ati “Ndashimira umuryango wanjye kuba wemeye kugira uruhare muri #ConnectRwanda ugatanga telefoni za Mara Phones. Jeannette yatanze 27 hanyuma abana banjye: Ivan:23, Ange Kagame na Bertrand:15, Brian (yifashishije amafaranga yazigamye ubwo yari ari mu kwimenyereza umwuga): 5, umwisengeneza wa Jeannette, Nana (aracyari muri Kaminuza): 3.”
Thank you to my family for accepting my challenge to play your part to #ConnectRwanda & donating @MaraPhones: Jeannette donated: 27 & my children: Ivan:23, @AngeKagame&Bertrand:15,Ian:15, Brian(with money saved from his internship):5, Jeannette’s niece,Nana(still in university):3
— Paul Kagame (@PaulKagame) December 23, 2019
Nyuma y’aho ubu bukangurambaga butangiriye, abantu benshi ku giti cyabo n’ibigo byaba iby’igenga n’ibya leta byahise byitabira iyi gahunda.
Nka Banki ya Kigali yemeye telefoni 1500 ndetse ku ruhande rw’abakozi bayo biyemeza gutanga 500; Banki y’Abaturage itanga 1000; I&M Bank itanga 1000; Donald Kaberuka wigize kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambera, yemera gutanga telefoni 300 afatanyije n’inshuti ze.
Mu bandi bagiye bemera gutanga telefoni harimo Banki Nkuru y’Igihugu yemeye gutanga 1000, Dr Vera Songwe uri mu kanama gafasha Perezida Kagame mu mavugurura muri AU atanga 30.
Umujyi wa Kigali wo wemeye gutanga 1158, Minisiteri y’Ubuzima yemera gutanga nayo 1000; MTN Rwanda yemeye gutanga 1000 ariko Umuyobozi wayo Mitwa Kaemba Ng’ambi arenzaho yemera gutanga 100 ku giti cye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, aherutse gutangaza ko iyi “Connect Rwanda Challenge” igamije ko buri munyarwanda yaba afite telefoni igendanwa ya smartphone.
Yavuye mu bitekerezo byabayeho hagati ya Minisiteri ayobora n’ibigo by’itumanaho, harebwa uko umuturage yarushaho koroherezwa kubona telefoni igendanwa.
Igitekerezo cyari uko abantu bakoroherezwa kuzigura bakajya bazishyura mu byiciro, aho nibura umwe yasabwaga kwishyura ibihumbi bine cyangwa umunani bitewe na telefoni gusa ikibazo kiza kuba ko hari n’abatabona ayo mafaranga.
Muri uko gushaka uko abaturage bose bagerwaho na telefoni, ngo MTN Rwanda yazanye igitekerezo cy’uko ibigo byakwiha umukoro bikishakamo ubushobozi bikagira izo biha abaturage.
Ati “MTN Rwanda iza kuzana igitekerezo cyiza cyo kuvuga iti reka dushyireho umukoro [challenge] w’amezi atatu aho ari ibigo cyangwa umuntu ku giti cye yashobora kuba yatanga telefoni umubare runaka kugira ngo noneho tuzikusanyirize hamwe, dufatanye n’inzego z’ibanze tugende tuzitanga mu ngo zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Umukoro dushaka kwiha, ni ukugira ngo za ngo miliyoni ebyiri n’ibihumbi 880 dufite mu Rwanda nibura buri rugo rugire smartphone kuko imwe izatuma buri wese uba muri urwo rugo abone izo serivisi biboroheye.”
Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu Ugushyingo uyu mwaka igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa ari 9,527,829. Gusa iyo babara aba, haba hagendewe ku mubare wa sim card zikora, ku buryo ushobora gusanga hari umwe ufite izirenga ebyiri.
Ibi bisobanuye ko ugiye kubarura, ntiwasanga telefoni miliyoni icyenda n’imisago, ahubwo wabona sim card zingana n’uwo mubare zishobora kuba zikoreshwa muri telefoni zitanageze no kuri miliyoni eshanu.
Muri miliyoni icyenda n’imisago zibarurwa, MTN Rwanda yihariye umubare munini na 5,245,426 mu gihe Airtel ari 4,282,403.
Ni mu gihe abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoresha internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.
In support of #ConnectRwanda initiative the @CityofKigali & its Districts will give 1158 Made-In-Rwanda @MaraPhones smartphones to Village Committee Members (Umudugudu) who don't have smartphones. @Gasabo_District @KicukiroDistr @Nyarugenge @PudenceR
— City of Kigali (@CityofKigali) December 23, 2019
The @CentralBankRw is happy to be part of the #ConnectRwanda challenge by contributing 1,000 made in Rwanda smartphones. Can't wait to see how this initiative will greatly contribute to the #cashless #Rwanda drive. Thanks to HE @PaulKagame, @mkngambi for such a great initiative
— Rwangombwa John (@rwangombwajRW) December 23, 2019
Challenge accepted.A smartphone to every home #ConnectRwanda by end of 2020. Thank u for gesture on those with disabilities.A fitting New Year pledge.Colleagues and I pledge 300 phones for rural community health workers.I challenge @achaleke @FredSwaniker @SongweVera @VRugwabiza
— Donald Kaberuka (@DonaldKaberuka) December 22, 2019
#ConnectRwanda Challenge accepted, as @imbankrw we pledge 1000 #MadeInRwanda phones. Thank you Fiona and @MTNRwanda for this campaign. I challenge @sarodriques and his team and the @CBABankRw team.
— Robin CEO I&M (@ceo_imbankrw) December 22, 2019
We @uzuriky accept the challenge and pledge 20 smart phones to teachers in primary schools located in our home sector of Gahanga.We challenge @KicukiroDistr @RwandaEducation to support and #ConnectRwanda
— Kevine Naturelle (@KagirimpunduK) December 23, 2019
#RwOTas a CEO at @PascalTechRw I have pledged 20 Ragged Smart Phones (Waterproof) that can be used by Rice farmers or workers in hard conditions , tomorrow morning 09h00am will delivered to @MTNRwanda HQ I am passing a challenge to @MaraPhones @VWRwanda let's #ConnectRwanda pic.twitter.com/GtLJ3sqdRN
— NDIZEYE PASCAL (@pascalrwanda) December 22, 2019
Challenge accepted @DonaldKaberuka . We @alueducation are proud to help #ConnectRwanda by providing 150 @MaraPhones to teenage youth in rural RWANDA to access online learning @cakamanzi @achaleke
— Fred Swaniker (@FredSwaniker) December 22, 2019
Challenge accepted @DonaldKaberuka . John and I are happy to join #ConnectRwanda initiative with a pledge of 50 smart @MaraPhones to Rwanda Youth volunteers active in community Development through @Imbuto.
— Valentine Rugwabiza (@VRugwabiza) December 22, 2019
The @BankofKigali family is happy to support the #ConnectRwanda challenge. The Group is pledging 1500 #MadeinRwanda smartphones and our staff are pledging 500 phones. @RwEquityBank @hbnamara will you join us? The #RwandaWeWant is connected! https://t.co/7wQhZp0nE5
— DKarusisi (@dkarusisi) December 22, 2019
#ConnectRwanda Challenge accepted, @mkngambi and @MTNRwanda. The Ministry of ICT @RwandaICT and it’s partner agencies pledge 700 @MaraPhones. @RMbabazi, @AshishJThakkar, @RealSmartAfrica will you join us to connect 2.88 million households in Rwanda?
— Paula Ingabire (@MusoniPaula) December 22, 2019
We @ferwabaRW🏀 join the #connectrwanda challenge by providing 10 Made in Rwanda smart phones to Women BasketBall players out in the rural area of Kayonza who do not have smart phones to help them connect with their teammates and coaches! @RwandaOlympic @FERWAFA will you join? pic.twitter.com/H0h98Wz6iS
— FERWABA (@ferwabaRW) December 23, 2019



















TANGA IGITEKEREZO