Igikorwa cyo kuyimurika ku mugaragaro cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 30 Werurwe 2017, mu nyubako ya M Peace Plaza ahazwi nko kwa Makuza.
Camon CX ifata amafoto meza ibikesha camera yayo ya megapixels 16 (16 MP) imbere n’inyuma ituma igira ubushobozi bwo gufotora ahari urumuri ruke kandi amafoto akaza acyeye.
Iyi telefone ashobora gukoresha 4G, iratangira kugurishwa kuri uyu wa Gatanu kandi abayigura mu ba mbere barahabwa igabanyirizwa ku giciro rigera kuri 50%.
Tecno Mobile imaze kugurisha telefoni zigezweho (smartphone) zo mu bwoko bwa Camon zigera kuri miliyoni eshanu kuva mu mwaka wa 2015, ikaba yaherukaga gushyira ku isoko Camon C9 mu mwaka ushize.
Umuyobozi wungirije wa Tecno Mobile Rwanda, Ngendahayo Aimable, yavuze ko uretse kumurika iyo telephone, banatangije igikorwa bise ‘Baho ukiri muzima’ (Live while Alive) kigamije guha abakiriya impamvu zo kwishimira ubuzima binyuze mu marushanwa ya Tecno arimo ibihembo bitandukanye birimo gutemberezwa muri parike ya Nyungwe iminsi ibiri.
Igitaramo cyo kumurika Camon CX cyitabiriwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Christopher wagaragaye cyane yifata selfie n’abari bacyitabiriye na Dream Boyz yasusurukije abantu binyuze mu ndirimbo zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO