00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TECNO Mobile Rwanda yamuritse telefoni za Spark 30 zikoresha ‘AI’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 October 2024 saa 09:39
Yasuwe :

Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho cya Tecno ishami ry’u Rwanda, cyamuritse telefoni zigezweho za Spark 30 ziri mu byiciro bitanu zubakanye ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano [Artificial Intelligence], harimo n’izifite imiterere nk’iya ’Transformers’.

Igikorwa cyo kumurika izi telefoni ku mugaragaro mu Rwanda, cyabaye ku wa 25 Ukwakira 2024.

Izi telefoni zasanishijwe na Transformers zirimo Spark 30 Pro Optimus Prime, yitiriwe igikinisho cya ‘Optimus Prime’, ndetse na Spark 30 Bumblebee yitiriwe igikinisho cya ‘Bumblebee’.

Ibi bikinisho byamamaye byakozwe n’uruganda ruzobereye mu by’imikino n’ibikinisho, Hasbro. Iyi miterere iha izi telefoni ubushobozi bwo kwihuta mu mikorere.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie, yasobanuye impamvu zimwe muri izi telefoni zahawe ishusho yihariye.

Ati “Izi telefoni zifite ubushobozi buhambaye nk’ubwa ziriya ‘transformers’. Ibi bizatuma ziba amahitamo y’abakuru n’abato.”

Muri rusange izi telefoni za Spark 30 zirahambaye. Batiri zubatse mu buryo bwihariye aho nyuma yo kuyongerera umuriro inshuro 1.000 igumanaga ubuziranenge ku rugero ruri hejuru ya 80%.

Izo mu cyiciro cya Spark 30 Pro zifite ikoranabuhanga rizishoboza kwinjiza umuriro wa wati 33 ku buryo mu minota 70 telefoni ishobora kuba yuzuye 100%.

Izi telefoni nshya ziboneka kugeza ku zifite ububiko bwa 256GB, zikanakoresha processor ya ‘MediaTek Helio G100’ ifasha nyiri telefoni koroherwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imikino imwe n’imwe nta nkomyi.

Zubatse mu buryo zishobora gukoresha WIFI mu ntera ndede, zikanagira ikoranabuhanga rya 4.5G ryisumbuye kurya 4G ariko ritarenga kuri 5G. Iri ririhutsa ku rugero rwa megabites 300 ku isegonda.

Zifite écran z’ibipimo bya 120Hz [zishobora guhinduranya amafoto 120 mu isegonda. Ibyo twe tubona nk’amashusho agenda], ikoranabuhanga rya AMOLED riyishoboza kugaragaza ambara yose uko yakabaye mu mwimerere wayo n’uburyo bwo kurinda amaso kwangirika.

Zifite camera zakozwe na Sony za 64MP.

Izi telefoni zikoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘TECNO AI’, zikagira uburyo bwa ‘AIGC portrait’ bufasha mu kuvugurura amafoto yafashwe cyangwa akenewe, ‘AI Eraser’ ishobora gufasha mu gukuraho igice udashaka mu ifoto, ‘AI Artboard’ ishobora gufasha mu gushushanya n’ibindi.

Ubwo hamurikagwa iyi telefoni, Tecno Mobile Rwanda yatangaje Juno Kizigenza umaze kumenyekanya cyane muziki Nyarwanda, nk’uzafasha kumenyekanisha Tecno Spark 30 mu gihe cy’amezi atatu.

Binyuze mu bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, buri muturage uzajya ugura Tecno Spark 30 azajya ahabwa 15GB za internet ya 4G azkoresha mu gihe cy’amezi atatu.

Ubwo telefoni ya Tecno Spark 30 yamurikwaga bwa mbere
Bamwe mu banyamakuru bari baje guhamya umwihariko wa Tecno Spark 30
Juno Kizigenza afata ifoto n'abakozi ba Tecno Mobile Rwanda
Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita
Juno Kizigenza agiye gukorana na Tecno mu mezi atatu mu kumenyekanisha Spark 30
Juno Kizigenza afata ifoto na telefoni ya Tecno Spark 30
Iyi ni imwe muri telefoni zikoze mu ishusho ya 'transformers'
Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie, asobanura imikorere idasanzwe ya Tecno Spark 30
Hanamuritswe ibikoresho byifashishwa mu kumva indirimbo
Iyi saha nayo yamuritswe
Tecno Mobile Rwanda na MTN Rwanda bimaze igihe bigirana ubufatanye mu kumurika telefoni nshya ku isoko ryo mu gihugu

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages