Izo telefone ni izikoresha porogaramu (Operating System) y’iki kigo guhera kuri BlackBerry 10 gusubiza inyuma, BlackBerry 7.1 OS n'izindi ziyigwa mu ntege ndetse na Tablet za BlackBerry OS 2.1 gusubiza inyuma.
Iki kigo cyatangaje ko guhera ku itariki 4 Mutarama 2022, umuntu ukoresha izi telefone cyangwa tablet atazabasha gukoresha murandasi, kohereza ubutumwa, guhamagara abantu cyangwa nimero y’ubutabazi bw’ibanze.
BlackBerry ivuga ko impamvu y’uku kuzihagarika ari ukugira ngo yite ku mirimo mishya yatangiye kuva mu 2016 yo kuba ikigo cy’ikoranabuhanga gitanga serivisi z’umutekano w’ikoranabuhanga ndetse na 'software' zicunga umutekano kuri za guverinoma no ku bindi bigo.
Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 Ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’Abashinwa cya TCL Technology ni cyo cyahawe uburenganzira bwo gukora telefone za BlackBerry ariko zikoresha porogaramu ya Android ndetse izi ntizagerwaho n’icyemezo cy’iki kigo cyo gufunga telefone zacyo za kera.
Guhera mu 2020, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya OnwardMobility ni cyo cyatangiye gukora telefone za Blackberry zifite Porogaramu ya Android ndetse hari n’inshya itegerejwe na benshi yari yitezwe gusohoka mu 2021 ya Blackberry 5G gusa kugeza ubu ntirasohoka.
Izi telefone zahagaritswe ziri mu zakunzwe cyane na benshi ndetse zigakoreshwa n'ibyamamare ku Isi birimo Kim Kardashian ndetse na Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.









Ibitekerezo 0