Ikigo Ngenzuramikorere, RURA, kivuga ko muri uyu mwaka abakiliya ba Tigo biyongereyeho 3.5% kuko bari 36.5% muri Ukuboza 2016, ubu bose hamwe ni 3 456 237.
Iyi sosiyete niyo yakiriye abafatabuguzi bashya kurusha izindi muri Nzeli na Ukwakira 2017 kuko biyongereyeho 2%.
Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yemeza ko ubwiyongere bw’abayikoresha buterwa na servisi nziza batanga.
Ati “Ubwiyongere b’abafatabuguzi ni ikimenyetso cy’icyizere batugirira gikomeje kwiyongera na serivisi nziza dutanga nka internet yihuta, Tigo Cash, gusaranganya amakarita hose kandi ku gihe.”
Yongeyeho ko ubwiyongere b’abakoresha Tigo bujyana na gahunda nshya yiswe ‘Tigo yanjye’ izaba irimo amahirwe atuma abakiliya bashobora guhamagara ku mirongo yose, ku mugabane wa Afurika no ku yindi migabane ku giciro gito.
Tigo Rwanda ni ikigo cy’itumanaho cya kabiri gifite abafatabuguzi benshi mu Rwanda. Giteganya ko uyu mwaka uzarangira kiri ku mwanya wa mbere mu gihugu, dore ko ari nacyo gifite abakiriya biyongera kurusha ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO