Hashize iminsi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara ibyapa byanditseho amagambo nka ‘Sinishyura umuriro’, ‘Sinishyura ubukode’ na ‘Sintanga intwererano’. Aya magambo yateje urujijo muri bamwe nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook.
Mu gikorwa cyari gihuriyemo abanyamakuru, bamwe mu bakiriya ndetse n’abakozi ba Tigo, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, sosiyete y’itumanaho ya Tigo yahishuye ubwiru bwari muri ubu butumwa bwateje urujijo abatari bake.
Umwe mu bakozi ba Tigo ushinzwe imenyekanishabikorwa, Jasmine asobanura iby’aya magambo yagize ati “Mwakomeje kubona ibyapa hirya no hino bikabatera kwibaza byinshi. Uyu munsi twaje kubabwira icyo twashakaga kuvuga. Interuro yuzuye ni ‘Sinishyura umuriro na Kashi, NdaTigoCashinga’. Igikorwa turimo kuvugaho uyu munsi ni ‘TigoCashinga’”.
Nk’uko byasobanuwe, ntihari hagamijwe guteza urujijo ku bantu babonaga ibyapa ntibasobanukirwe icyo byashakaga kuvuga, ahubwo yari interamatsiko. Ku ijambo “sinishyura ubukode…’ ritari ryuzuye, ryahindutse “sinishyura ubukode na kashi, NdaTigoCashinga.
‘TigoCashinga’ ije yunganira izindi serivisi za Tigo Cash, aho bitakiri ngombwa kuzindukana umushandiko w’amafaranga ujya kwishyura ubukode, kwirirwa ushaka umuntu wibereye muri gahunda nyinshi z’ubukwe ushaka kumuha intwererano n’ibindi ahubwo uhita uyohereza ukoresheje Tigo Cash.
Hagati aho muri iyi kampanye ya TigoCashinga, abakiriya ba Tigo bazakoresha Tigo Cash mu bikorwa byabo bitandukanye bazajya babona amahirwe yo gutsindira amafaranga kuva ku bihumbi 10 kugera ku bihumbi 100 buri munsi.
Tigo Cash yatangiye gukora muri Gicurasi 2011, ikaba imaze guhererekanywaho amafaranga (transactions) asaga miliyari 440 z’Amanyarwanda. Ifite abakiriya biyandikishije basaga miliyoni 2,2 bangana na 85% by’abakiriya ba Tigo bose.



















TANGA IGITEKEREZO