00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘TigoCashinga’, ibanga ryihishe inyuma ya ‘Sinishyura…’ yazanywe na TIGO

Yanditswe na

UMUHOZA N. Jessica

Kuya 26 September 2014 saa 09:10
Yasuwe :

Hashize iminsi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara ibyapa byanditseho amagambo nka ‘Sinishyura umuriro’, ‘Sinishyura ubukode’ na ‘Sintanga intwererano’. Aya magambo yateje urujijo muri bamwe nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook.
Mu gikorwa cyari gihuriyemo abanyamakuru, bamwe mu bakiriya ndetse n’abakozi ba Tigo, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, sosiyete y’itumanaho ya Tigo yahishuye ubwiru bwari muri ubu butumwa bwateje urujijo abatari bake. (…)

Hashize iminsi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara ibyapa byanditseho amagambo nka ‘Sinishyura umuriro’, ‘Sinishyura ubukode’ na ‘Sintanga intwererano’. Aya magambo yateje urujijo muri bamwe nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook.

Mu gikorwa cyari gihuriyemo abanyamakuru, bamwe mu bakiriya ndetse n’abakozi ba Tigo, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, sosiyete y’itumanaho ya Tigo yahishuye ubwiru bwari muri ubu butumwa bwateje urujijo abatari bake.

Umwe mu bakozi ba Tigo ushinzwe imenyekanishabikorwa, Jasmine asobanura iby’aya magambo yagize ati “Mwakomeje kubona ibyapa hirya no hino bikabatera kwibaza byinshi. Uyu munsi twaje kubabwira icyo twashakaga kuvuga. Interuro yuzuye ni ‘Sinishyura umuriro na Kashi, NdaTigoCashinga’. Igikorwa turimo kuvugaho uyu munsi ni ‘TigoCashinga’”.

Icyapa cyuzuza ubutumwa bwa "NdaTigocashinga"

Nk’uko byasobanuwe, ntihari hagamijwe guteza urujijo ku bantu babonaga ibyapa ntibasobanukirwe icyo byashakaga kuvuga, ahubwo yari interamatsiko. Ku ijambo “sinishyura ubukode…’ ritari ryuzuye, ryahindutse “sinishyura ubukode na kashi, NdaTigoCashinga.

‘TigoCashinga’ ije yunganira izindi serivisi za Tigo Cash, aho bitakiri ngombwa kuzindukana umushandiko w’amafaranga ujya kwishyura ubukode, kwirirwa ushaka umuntu wibereye muri gahunda nyinshi z’ubukwe ushaka kumuha intwererano n’ibindi ahubwo uhita uyohereza ukoresheje Tigo Cash.

Hagati aho muri iyi kampanye ya TigoCashinga, abakiriya ba Tigo bazakoresha Tigo Cash mu bikorwa byabo bitandukanye bazajya babona amahirwe yo gutsindira amafaranga kuva ku bihumbi 10 kugera ku bihumbi 100 buri munsi.

Tigo Cash yatangiye gukora muri Gicurasi 2011, ikaba imaze guhererekanywaho amafaranga (transactions) asaga miliyari 440 z’Amanyarwanda. Ifite abakiriya biyandikishije basaga miliyoni 2,2 bangana na 85% by’abakiriya ba Tigo bose.

Iki cyapa kiri muri Rond Point yo mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages