Ni kenshi telefoni ishobora gucika umuntu ikaba yagwa mu mazi, umusarani cyangwa ahandi hantu hari ububobere ku buryo byatuma amazi ayinjiramo bigatuma yangirika.
Uburyo telefoni ishobora gutoha bwo ni bwinshi kandi iyo umuntu atihutiye kuyitaho uko bikwiye bisaba ko agura indi nta shiti.
IGIHE yakusanyije ku mbuga n’ibitabo bitandukanye cyane cyane ku rubuga wikihow.com, intambwe ushobora kunyuramo ukarokora telefoni yawe igihe yaguye mu mazi.
1.Vana telefoni yawe mu mazi vuba na bwangu
Imyenge ukoresha ushyira umuriro muri telefoni yawe, ahajya utwuma tw’amatwi (ecouteurs, headphones) cyangwa aho ucomeka kuri mudasobwa hatuma amazi yinjira muri telefoni ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito. Fata telefoni mu ntoki uhite uyizimya vuba vuba kuko amazi yahura n’umuriro uri muri batiri bigatuma ishya.
2.Hita uvanamo batiri
Hita uvanamo batiri hanyuma uhanaguze ya telefoni na batiri yayo ibitambaro byumutse. Iyi ni intambwe y’ingenzi mu kurokora telefoni yawe kuko biyirinda gushya.
3.Yivanemo simukadi (SIM Card) niba yari irimo
Nimero nyinshi za telefoni n’ibindi byangombvwa bishobora kuba byari bibitse kuri Simukadi yawe. Bityo ihutire kuyivana muri telefoni kandi uyihanagure. Benshi bumva simukadi ari yo iba ifite agaciro kurusha telefoni kubera ibiyibitseho.
Simukadi ntizikunze kwangizwa n’amazi ariko biba byiza iyo umuntu ayikuye muri telefoni, bityo yishyire ukwayo kandi uyumutse neza.
4.Yivaneho ibindi bintu byose byari biyicometseho
Ibintu byose byari bicometse kuri telefoni nka memwari kadi (memory card), utwumvirizo (ecouteurs/ headphones) n’ibifubiko byayo, bicomokore kugira ngo ishobore kwinjiramo umuyaga yume vuba.
5.Yihanagure cyane ariko witonze
Ushobora guhanagura telefoni yawe ukoresheje agatambaro ukareba neza niba nta n’agatonganya kayisigayemo byaba byiza wifashishije ibikoresho bikuri hafi ukayifungura neza kugira ngo ushobore kuyihanaguramo imbere.
Mu gihe waba wakuriyemo batiri ku gihe, gukoresha alukoro (alcool) byonyine birahagije ngo wirukane amazi ari muri telefoni.
Ku bafite ibyuma byumutsa amasahane, cyangwa imisatsi bashobora kubikoresha bakumutsa neza telefoni. Gusa ni byiza kudashyushya ibyo byuma cyane kuko byayangiza.
6.Ushobora kuyimaza umwanya mu bintu byumutse
Ushobora kuraza telefoni yawe mu bintu bizwiho gukurura amazi nko mu mufuka w’umuceri mubisi cyangwa mu bitambaro bihanagura amazi (essuie-mains).
Ikindi kintu cyavana amazi yari yasigaye muri telefoni ni ukuyiraza hamwe n’udupaki twa “Silica Gel” tuzana n’inkweto nshyashya cyangwa n’amasakoshi. Ushobora kugenda uhindahindura telefoni buri kanya kugeza igihe ugiriye kuryama.
7.Gerageza telefoni yawe urebe ko yemera kwaka
Nyuma yo kubika telefoni yawe ahantu humutse tegereza nibura amasaha 24 (umunsi wose) urebe niba buri gace ka telefoni gasukuye kandi kumutse. Reba neza mu myenge yose no mu mahuriro yose ayigize niba nta bubobere cyangwa umucucu urimo uwuhanagure niba hari uwo ubonye maze uyishyiremo batiri.
Hanyuma uyatse maze urebe niba yaka igakora uko bisanzwe.
8.Yicomeke ku muriro niba yanze kwaka nikomeza kwanga urebe aho wakura indi batiri
Na byo ni byanga…
9.Yishyire umukanishi
Ntubahishe ko yaguye mu mazi akenshi bashobora kukuvumbura kuko bazi kubipima kandi baba bazi uburyo babikemura.
10.Ntukagerageze kuyicokoza
Igihe wakoze ibi byose byavuzwe haruguru telefoni igakomeza kwanga kwaka ongera utangirire ku ntambwe ya kabiri. Nibikomeza kwanga n’umukanishi akananirwa kuyikora, ubwo wayijugunya cyangwa ukayikoresha ikindi wifuza.
11.Yigurire ibifubiko
Ushobora kurinda telefoni yawe ugura ibifubiko bya ngombwa kugira ngo bizayirinde kwinjirwa n’amazi ku buryo bworoshye.



















TANGA IGITEKEREZO