Ikigo cy’imisoro n’Amahoro cya Uganda, URA cyfashe mu gihe gitandukanye telefoni ngendanwa z’agaciro k’amashilingi miliyoni 34 ziganjemo izari zigiye gucuruzwa magendu zivanwe mu Rwanda.
Ikinyamakuru The Monitor kivuga ko kuba leta ya Uganda yarashyizeho umusoro wa 12% kuva mu 2001 kuri telefoni zinjira muri icyo gihugu bituma zihenda cyane.
Kuri ubu abantu benshi bifuza kugura telefoni igezweho ishobora kubafasha mu bintu byinshi kandi irimo na internet ariko muri Uganda ibiciro bihanitse bituma benshi batabigeraho, abacuruzi bagashaka uburyo bazinjiza mu gihugu batishyuye imisoro.
Telefoni zinjizwa muri Uganda zidasorewe zigurishwa make. Ibi ni nabyo bituma ikigo cy’imisoro n’amahoro cy’icyo gihugu,URA, gishakisha inzira zinyuzwamo.
Umuvugizi wa URA, Sarah Banage, avuga ko nyinshi muri izo telefoni zinyuzwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda .
Ati” mu Rwanda nk’igihugu giteza imbere ikoranabuhanga rwabaye indiri y’abacuruzi ba magendu bo muri Uganda”
Abakoresha telefoni mu Rwanda barushaho kwiyongera kandi n’ibiciro bikarushaho kumanuka, gusa bamwe mu bacuruzi nabo binubira ko bishyuzwa imisoro ihanitse bakibaza ahubwo ukuntu bishoboka ko abo muri Uganda baza kuzirangura magendu mu Rwanda.
Uretse izituruka mu Rwanda, Banage avuga ko hari n’izindi nyinshi zinjizwa muri Uganda bazivanye muri Tanzania na Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO