Sosiyete z’itumanaho zo muri Uganda zatangaje ko zagabanyije ibiciro byo guhamagaraga hagati y’icyo gihugug n’u Rwanda,Uganda Kenya na Sudani y’Epfo.
Ikinyamakuru The New Times kivuga ko ari imwe mu nzira zo gushyira mu bikorwa umwanzuro gukoresha umuyoboro umwe wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabaye mu kwezi k’ukuboza 2014.
Kugabanya ibiciro byo guhamagara kwa Uganda bije bikurikira u Rwanda na Kenya byo byatangiye umwaka ushize .
Gukoresha umuyoboro umwe wo guhamagarana byatangiye tariki ya kabiri 2015 ni kimwe mu mishinga ikomeye y’umuhora wa ruguru mu gufasha abaturage b’ibyo bihugu guhamagara ku mafaranga make no kwitaba ku buntu.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero yavuze ko birafasha ibihugu kwinjiza kurushaho.
Yagize ati “ ibi bigiye koroshya ibiciro byo guhamagarana ndetse byinjirize ibihugu nk’uko bikorwa muri Kenya.”
Ubuyoboz bwa MTN Uganda bwatangaje ko nabwo bwagabanyije ibiciro byo guhamagarana hagati ya Uganda n’u Rwanda ndetse no hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo.
Ubutumwa bwayo bugira buti “ guhamagarana hagati ya Kenya, u Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo ni amashilingi 360 gusa k’umunota kandi kwitaba ni ubuntu . Ni karibu ku murongo umwe.”
Mu minsi yashize abaturage bagiye binubira ibiciro biri hejuru mu guhamagarana hagati y’abaturage b’ibihugu byo mu karere no gucibwa amafaranga mu gihe bitabye.



















TANGA IGITEKEREZO