00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda wahimbye "chargeur" ya telefone ikoresha imirasire y’izuba, agiye guhembwa

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 16 October 2013 saa 09:14
Yasuwe :

Imihangayiko yo gushaka aho gushariza telefoni buri gihe aho yari ari mu cyaro cy’i Burundi, byatumye Umunyarwanda Henri Nyakarundi akora sharijeri (chargeur/charger) ikurura imirasire y’izuba maze igacomekwaho telefoni mu mwanya w’amashanyarazi.
Nyakarundi avuga ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi sharijeri yitwa Mobile Solar Cellphone Charger (MSCC) mu mwaka wa 2009 ubwo yabaga mu cyaro kimwe cy’i Burundi aho buri gihe yagorwaga no kubona aho yashariza telefoni ye.
Yaje kubona (…)

Imihangayiko yo gushaka aho gushariza telefoni buri gihe aho yari ari mu cyaro cy’i Burundi, byatumye Umunyarwanda Henri Nyakarundi akora sharijeri (chargeur/charger) ikurura imirasire y’izuba maze igacomekwaho telefoni mu mwanya w’amashanyarazi.

Nyakarundi avuga ko yagize iki gitekerezo cyo gukora iyi sharijeri yitwa Mobile Solar Cellphone Charger (MSCC) mu mwaka wa 2009 ubwo yabaga mu cyaro kimwe cy’i Burundi aho buri gihe yagorwaga no kubona aho yashariza telefoni ye.

Yaje kubona amahirwe ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukorana n’ikigo nyafurika gishinzwe gukwirakwiza ingufu zihoraho (African Renewable Energy Distributor) ahitwa Atlanta. Yahise atekereza uburyo yakora akagabanyiriza umutwaro Abarundi n’abandi Banyafurika badafite amashanyarazi.

Nyakarundi agira ati: "Ubwo nari i Burundi nahoraga ndwana no kubona aho nashariza, bigatuma mporana agasharijeri kanjye ka telefoni ku mufuka nshakisha aho nagacomeka nko mu maresitora cyangwa mu biro by’abantu runaka. Nabonye ko uwakora akantu abasharija bajya bahuriraho, byaba igisubizo ku baturage baba bashaka gushariza byihuse. Nerekeje muri Amerika ntangira gushakisha icyaba igisubizo."

MSCC ni nka sitasiyo yo gushariza yoroshye kuyimukana kuko ifite amapine nk’ay’utugare. Ifite ubushobozi bwo kubika umuriro w’amashanyarazi uturutse ku rumuri rw’izuba ungana na kilowatt 20 bitewe na paneaux solaires ebyiri zikurura imirasire zikabika umuriro muri batiri nini (lithium battery).

Nyakarundi yatsindiye ibihembo mpuzamahanga by’abahanze udushya

Ubukorikori bwa Nyakarundi bwabaye indashyikirwa bituma yisanga ku rutonde rw’abagomba kubona ibihembo mpuzamahanga by’abahanze udushya mu ikoranabuhanga ku Isi ryagirira akamaro ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere; ibihembo byitwa "The Empowering People Award."

Iki gihembo azagihabwa hamwe n’abandi batoranyijwe bagize icyo bakora mu ikoranabuhanga birimo kwikorera Biogaz, utuyunguruzo tw’amazi dukoresheje ingufu z’izuba, kororera amafi mu mato n’ibindi.

Igihembo bazagihererwa i Nairobi muri Kenya, ku itariki ya 30 Ukwakira 2013, aho uwa mbere azahabwa amayero ibihumbi 50, uwa kabiri agahabwa ibihumbi 30, uwa gatatu ibihumbi 20, abasigaye inyuma 20 bose bagahabwa ibihumbi bitanu by’amayero.

Nyakarundi avuga ko igihembo azahabwa kizamufasha kongera umubare wa MSCC zikozwe neza maze zigakwirakwizwa mu byaro by’u Rwanda n’u Burundi bifite ibibazo by’amashanyarazi ahanini.

Sharijeri ya telefone ikoresha imirasire y'izuba
Iyi sharijeri ishobora kwimukanwa kubera amapine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages