Henri Nyakarundi yakoze ikoranabuhanga rifasha abataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi gushyira umuriro muri telefoni bitabaruhije hakoresheje ikoranabuhanga rye yise Sharja Vuba.
Iri koranabuhanga ryitezweho gufasha benshi bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu no muri Afurika, ryamaze gusakara mu Rwanda no mu Burundi, rifasha umuntu gushyira umuriro muri telefoni akoresheje ingufu z’izuba .
Nyakarundi yabwiye ikinyamakuru The New Times ko yavumbuye ubu buryo nyuma yo kubura aho yongerera umuriro muri telefoni ye, akumva yafasha n’abandi bahura n’icyo kibazo.
Sharja vuba ishyira umuriro muri telefoni nyinshi icyarimwe, kandi ikaba yateza imbere uyikoresha. Nyakarundi avuga ko Sharja Vuba ishobora gushyira umuriro muri telefoni 20 icyarimwe .
Ati”Nashatse guha agaciro ubucuruzi bwanjye, nashakaga kuzana agashya kanjye gatandukanye n’ibiva mu Bushinwa.”
Abashyirisha umuriro muri telefoni bakoresheje Sharja Vuba basiga telefoni zabo kuri nyirayo bakaza kuzifata nyuma zimaze kuzuramo umuriro.
Sharja Vuba zigurishwa ku bacuruzi baciriritse bashaka kugurisha umuriro wa telefoni.
Ntigurirwa ashaka kugurisha iryo koranabuhanga mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo Guinea na Zambia.


















TANGA IGITEKEREZO