00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko ruri kurushaho kumara umwanya munini kuri WhatsApp kurenza Facebook

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 8 January 2014 saa 09:43
Yasuwe :

Urubyiruko rwo hirya no hino ku isi, by’umwihariko no mu Rwanda, ruri kurushaho kumara umwanya munini kuri WhatsApp ugereranyije nuwo rumara rukoresha Facebook.
Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Kaminuza yo mu Bwongereza bugaragaza ko nko muri iki gihugu bisa nkaho ku rubyiruko rwinshi “Facebook isa nk’iyapfuye” kubera ukuntu ikoreshwa ryayo ryagiye hasi cyane, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu Buhinde, mu Bushinwa muri (…)

Urubyiruko rwo hirya no hino ku isi, by’umwihariko no mu Rwanda, ruri kurushaho kumara umwanya munini kuri WhatsApp ugereranyije nuwo rumara rukoresha Facebook.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na Kaminuza yo mu Bwongereza bugaragaza ko nko muri iki gihugu bisa nkaho ku rubyiruko rwinshi “Facebook isa nk’iyapfuye” kubera ukuntu ikoreshwa ryayo ryagiye hasi cyane, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu Buhinde, mu Bushinwa muri Brazil ndetse n’u Bwongereza mu rwego rwo gusuzuma byinshi mu mikoreshereze y’imbugankoranyambaga zitandukanye, byagaragaye ko muri ibi bihugu byose urubyiruko rusigaye rumara umwanya muto kuri Facebook, ahubwo rukitabira gukoresha WhatsApp, application ifasha ufite telefone kohererezanya ubutumwa bwanditse, amafoto, videos, amajwi n’ibindi, abyoherereza abo yifuza ku buntu.

Urubyiruko rwo mu Rwanda rero ntirwatanzwe kuko ari rwinshi rukoresha WhatsApp, ndetse na bamwe mu bajene n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali twabashije kuganira, badutangarije ko nubwo bakoresha Facebook, benshi muri bo umwanya bayimaragaho waragabanutse bitewe n’umwanya bamara bakoresha WhatsApp mu kuganira no kohererezanya amaforo na za videos.

Ubwo twaganiraga, Uwase Mariella wadutangarije ko kuva mu mwaka ushize yatangiye guharara gukoresha WhatsApp, yatubwiye ko umwanya amara kuri Facebook wagabanutse kuko inshuti ze zose abasha gushyikirana nazo yifashishije WhatsApp, yagize ati “WhatsApp yoroshya ubuzima cyane kurusha Facebook iyo uyikoresha.”

Naho Fabien Rutangungira, umusore wo mu kigero cy’imwaka 24, yadutangarije ko usanga kuri WhatsApp we n’inshuri ze bohererezanya videos n’amafoto by’urwenya, ubundi ugasanga bakoze amatsinda y’uruganiriro bahuriramo ari benshi bakaganira ku ngingo zitandukanye mu buryo budahagarara, ati “Njye na bagenzi banjye WhatsApp idufasha mu kurushaho gutumanaho bitworoheye, ni gacye nisanga nakoresheje SMS.”

Si urubyiruko gusa ariko rukoresha WhatsApp kuko n’abarengeje imyaka 35 y’amavuko nabo usanga Atari bacye mu Rwanda bakoresha iyi application, nubwo bigoye kumenya umubare wa nyawo.

Kuri ubu WhatsApp itangaza ko ifite abanyamuryango miliyoni 400 bari mu bice byose by’isi, mu gihe Facebook yo ifite abanyamuryango bagera kuri miliyari irenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages