00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uziko umuntu ashobora kwinjira muri smartphone yawe aciye mu butumwa bugufi?

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 28 July 2015 saa 06:52
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga cyitwa Zimperium cyatangaje ko hari inenge yagaragaye muri porogaramu ya Android ikoreshwa muri telefoni zo mu bwoko bwa Smartphone, iyi nenge ikaba ishobora gutuma umuntu yinjira mu mabanga ari muri telefoni anyuze mu butumwa bugufi.

Zimperium yavuze ko smartphone zigera kuri miliyoni 950 zikoresha android zishobora kwibasirwa nab a rushimusi (hackers) bakoresheje ubutumwa bw’amashusho (MMS) bakajya bakoresha telefoni yawe kandi wowe nturabukwe.

Aba hackers ngo bashobora kukoherereza MMS ikoze mu buryo iyo ikugezeho ihita ijya muri telefoni yawe bitabaye ngombwa ko ubyemeza, na bo bagahita baboneraho guhisha mu mashusho ari muri telefoni yawe porogaramu zizajya zibafasha kumenya ibiyikorerwaho byose.

Iki kibazo kikaba gishobora kuba kuri smartphone ikoresha Android 2.2 kugeza ku ikoresha Android 5.1 Lollipop.

Bashobora kugira ibyo biba muri telefoni banyuze mu butumwa bugufi

Iyo telefoni yawe yamaze kwakira iyi MMS aba hackers bashobora gukora ibintu bitandukanye birimo kwiba ibyo ibitse (data), kumenya ibiri kuyikorerwaho byose, gufungura webcam, micro, ndetse no gusoma ubutumwa buri kuri e-mail. Ibi byose bigakorwa nyirayo ntacyo arabutswe.

Joshua Drake, umwe mu bashakashatsi bakora muri Zimperium yabwiye Forbes ko iki kibazo bakibonye muri Mata 2015 bakakigeza kuri Google, ari na yo ikora Android ndetse bakanabereka uburyo gishobora gukemuka abantu bajyanisha n’igihe android zayo (Updates).

Kugira ngo iki kibazo gikemuke ariko ntibyoroshye kuko Google Atari yo icunga uburyo updates zikorwa, ahubwo bikorwa n’ibigo bikora amatelefoni, kuri telefoni zimaze umwaka n’amezi 6 ho bikaba bitoroshye ko iki kibazo gikemuka.

Uko wakwirinda kugerwaho n’iki kibazo

Mu gihe ugitegereje gushyira update muri smartphone yawe, ushobora kwirinda kwakira ubu butumwa ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ugahitamo “settings”,”SMS/MMS”, “MMS”, “Auto-retrieve” ugahitamo ko ubutumwa bwose bw’amashusho bugomba kujya muri telefoni yawe ari uko ubanje kubyemeza.

Iki kibazo kandi kirareba n’abakoresha uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi bukoreshwa na Android buzwi nka Hangout.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages