00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp igiye gutangiza uburyo bwo guhamagarana ku bayikoresha

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 4 February 2015 saa 09:31
Yasuwe :

WhatsApp kuri ubu ni yo application ibashisha buri wese kuganira ku buntu hifashishijwe ubutumwa bwanditse, ikunzwe kandi ikoreshwa na benshi kurenza izindi ku isi, hagati aho rero yatangiye icyerekezo gishya kiza kuyibashisha kuba na application ikunzwe kurusha izindi mu zibashisha abantu kuvugana mu buryo bw’amajwi ku buntu.
Nyuma y’amezi atari macye ibihuha bicicikana, aho benshi bemezaga ko WhatsApp igiye kubashisha abayikoresha kujya banahamagarana, kuri ubu rero byamaze kwemezwa na (…)

WhatsApp kuri ubu ni yo application ibashisha buri wese kuganira ku buntu hifashishijwe ubutumwa bwanditse, ikunzwe kandi ikoreshwa na benshi kurenza izindi ku isi, hagati aho rero yatangiye icyerekezo gishya kiza kuyibashisha kuba na application ikunzwe kurusha izindi mu zibashisha abantu kuvugana mu buryo bw’amajwi ku buntu.

Nyuma y’amezi atari macye ibihuha bicicikana, aho benshi bemezaga ko WhatsApp igiye kubashisha abayikoresha kujya banahamagarana, kuri ubu rero byamaze kwemezwa na bamwe mu bayikoresha mu Buhinde, igihugu gisa n’icyatoranyijwe mu gukorerwamo igerageza ry’ubu buryo bushya bwo guhamagarana kuri iyi application.

Nubwo nta tangazo WhatsApp Inc, sosiyete nyiri iyi application rurangiranwa ikoreshwa n’abagera kuri miliyoni zirenga 700 ku isi, yari yashyira ahagaragara kuri uku gutangiza uburyo bwo guhamagarana kw’abayikoresha, umwe mu babashije kubona version nshya ifite ubu buryo bwo guhamagara mu Buhinde witwa Pradnesh Patil yabitangarije ku rubuga Reddit, ndetse anashyira ahagaragara amafoto yari yafashe agaragaza uko isa ndetse na video mubona aha hasi.

Bidatinze rero ubu buryo bushya bwo guhamagarana kuri WhatsApp bushobora kuza kuba buri gukoreshwa na benshi mu ku isi, mu Rwanda by’umwihariko.

Video igaragaza uburyo bushya bwo guhamagarana kuri WhatsApp buri mu igeragezwa mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages