Iki gikorwa cyemejwe nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, mu ntangiro z’uyu mwaka.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’imari muri MTN Group, Serigne Dioum, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi ko ibigo byombi bisangiye intego yo kugeza ku bakiriya bayo serivisi nshya kandi zibanogeye.
Yagize ati ‘‘Dufatanyije, dushyize ahagaragara igisubizo ku kohereza amafaranga mu rwego mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga mu Rwanda, Uganda na Zambia. Ibindi bihugu nabyo bizagerwaho vuba.’’
Impuguke mu kigo cya WorldRemit, Alix Murphy, yavuze ko iki kigo gifite ubunararibonye muri serivisi zo kohereza amafaranga mu bihugu bitandukanye, hifashishijwe telefoni zigendanwa.
Yakomeje agira ati ‘‘Ubufatanye bwacu na MTN burafasha abakiriya bacu mu Isi nzima, kohererezanya amafaranga bifashishije ‘application’ ya WorldRemit, ku bantu bafite konti ya MTN Mobile Money mu Rwanda, Uganda na Zambia. Dushyize hamwe, twagize uburyo bwo kohereza amafaranga ikintu gisanzwe nko kohereza ubutumwa bugufi muri telefoni.’’
Uburyo bwo gukoresha telefoni muri serivisi z’amafaranga buzwi nka Mobile Money, bumaze gufata intera ikomeye ku buryo bunyuzwaho amafaranga atari make. Ubu buryo butanga amahirwe yoroshye mu kuzigama.
Porogaramu ya WorldRemit ikoreshwa mu bihugu bisaga 52, ikorerwaho nibura ibikorwa byo guhanahana amafaranga inshuro 400 000 buri kwezi, yoherezwa mu byerekezo bigera ku 125.
Kuri ubu MTN Mobile Money yo ikoreshwa mu bihugu 15 bya Afurika, birimo n’u Rwanda, ku buryo kugeza kuwa 30 Nzeli 2015, MTN Mobile Money yari ifite abafatabuguzi miliyoni 36,5.
WorldRemit ni ikigo gikomeye muri serivisi zo kohererezanya amafaranga, ku buryo mu 2015, ikigo cy’ubugenzuzi cya Deloitte cyayishyize mu bigo 500 by’ikoranabuhanga byo mu Bwongereza, biri kuzamuka cyane.
Iki kigo cyashinzwe mu 2010 n’impuguke mu byo kohererezanya amafaranga, Ismail Ahmed, wavukiye muri Somalia, uyu akaba yaranabaye umujyanama mu Muryango w’Abibumbye.



















TANGA IGITEKEREZO