Abanyarwanda batunze imodoka baracyarangazwa na telefoni bitaba batwaye.I bi bigira ingaruka zirimo gukora impanuka no gukerererwa bitewe n’umwanya baparitse ngo bitaba telefoni.
Utwuma twifashishwa mu kuvugana n’uguhamagaye mu gihe utwaye imodoka “Bluetooth” tumaze igihe ku masoko yo mu Rwanda, ariko si ko abatunze imodoka batugura.
Ubwo twaganiraga n’abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na“Bluetooth” zikoreshwa n’abatwaye imodoka, batangarije IGIHE ko “Bluetooth” zidahenze zigura ibihumbi makumyabiri y’Amanyarwanda gusa.
Bavuga ko abashoferi benshi batazi k utu dukoresho badushirwa ku murongo wa telefoni bavugana n’ababahamagaye.
Munyaneza yabwiye IGIHE ko azi ko ku masoko duhari ariko we atagakoresha gihe atwaye imodoka ye.
Umwe mu bacuruza utu twuma yabwiye IGIHE ko nawe adukoresha rimwe na rimwe kuko adasobanukiwe niba Polisi y’u Rwanda yemera ko dukoreshwa. Avuga ko azi akamaro kotwo bityo anagerageza kubisobanurira abatugura n’ubwo umubare wabo utangana n’uwabatunze imodoka.
Yagize ati” Iyo umuntu akambaye abasha kuvugana n’abamuhamagaye atarinze kurangara afata telefoni, bityo bikagabanya impanuka, abatugura bararinganiye, tugurwa n’abasobanukiwe, ntabwo bose batuzi”.
Muri Gare ya Nyabugogo si ko abashoferi benshi bazi izi “Bluetooth” zikoreshwa na telephoni zigendanywa. Abagenzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko hari igihe umushoferi yitaba telefoni igihe kirekire bikaba byabatera impungenge mu gihe bari ahantu hari amakoni.
Nkundabagenzi umwe mu bagenzi berekezaga mu Majyepfo yagize ati” Njye nabonye abashoferi bitaba telefoni inshuro nyinshi kandi batwaye”.
Abaganiriye na IGIHE bakurikiranira hafi ingaruka ziterwa no kwitaba telefoni utwaye bemeza ko ko izi “Bluetooth” zizakemura umwanya umushoferi yataga atwarishije akaboko kamwe, rimwe na rimwe akihengeka kuruhande kugira ngo abashe guhamagara acungana na Polisi, kuko bitemewe kuvugira kuri telephoni utwaye.
Ibihugu byateye imbere byatangiye gukoresha” Bluetooth headsets” batwaye imodoka mbere, byemeza ko zirinda impanuka zikanafasha umuntu gutwara adafite ikibazo cyo kuba yavugana n’umuhamagaye.
Urubuga pcworld.com rugaragaza ko mu mwaka 2008 byasohoye ubwoko 10 bwa “Bluetooth”, kuri ubu iterambre ririyongera kuburyo izi “Bluetooth” ziyongereye kandi zikarinda abantu gukora impanuka.
Urubuga helpowl.com ruvuga ko igihugu cy’u Buyapani cyateye imbere muri iri tumanaho. Zimwe mu modoka zihakorerwa hari izo usangamo telephoni zikorana na “Bluetooth”.
Amategeko ahana abashoferi mu Rwanda agaragaramo ikosa ryo kuvugira kuri telefoni utwaye ibinyabiziga.
Nsengiyumva ni umwe mu bashoferi baganiriye na IGIHE, yavuze ko impamvu abashoferi batagura izi “Bluetooth” ari ukubera ko zihenze kandi ngo bose sibazizi abazizi ngo ni bake.
Bamwe mu bashoferi baganiriye na IGIHE bavuze ko nta tegeko rihana uwakoresheje izi “Bluetooth”. Bavuze ko hahanywa uwavugira kuri telefoni atwaye.



















TANGA IGITEKEREZO