Kuri uyu wa 29 Mutarama 2013, sosiyete y’itumanaho ya MTN yashyize ahagaragara “Chargeur” izwi ku izina rya “Comeka ReadySet’ ikorashwa n’imirasire y’izuba ; ikazafasha Abanyarwanda batuye mu bice bidafite umuriro w’amashanyarazi cyangwa se n’abatuye aho umuriro ukunze kubura.
Iyo ‘chargeur’ ishobora gushyira umuriro mu matelefoni arenga 10 ku munsi, kwatsa amatara yo mu nzu, gukoresha radiyo, mudasobwa n’ibindi bikoresho bikenera ingufu z’amashanyarazi ziciriritse.
Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko bizafasha Abanyarwanda bakora umwuga wo kongera umuriro mu matelefoni, kuko bitazajya biba ngombwa gukoresha amashanyarazi igihe bafite “Comeka ReadySet “.
Ubushakashatsi bwakozwe na MTN bugaragaza ko umuntu ukora umurimo wo kongera umuriro mu matelefoni aramutse yifashishije “Comeka ReadySet” ashobora kunguka amafaranga agera ku bihumbi 30 y’amanyarwanda mu kwezi.
Izo ‘chargeur’ ziraboneka aho MTN ikorera hose ku mafaranga ibihumbi 115.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa bya MTN, Robert Rwakabogo; avuga ko usibye kuba iryo koranabuhanga rigira uruhare mu kurinda ibidukikije rishobora no kwifashishwa mu kumurikira inzu nijoro.



















TANGA IGITEKEREZO