00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Telefone ya “iPhone 5” na “iOS 6” bizasohoka muri Nyakanga

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 June 2012 saa 12:36
Yasuwe :

Mu kwezi kwa Nyakanga uruganda rwa « I Phone» rukora ibikoresho by’itumanaho birimo mudasobwa, telephone zigendanwa n’ ibindi, ruratangaza ko ruzasohora telephone yo mu bwoko bwa “i Phone 5” na porogaramu ya “iOS 6”.
Amakuru dukesha urubuga rwa news.cnet, avuga ko mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka ushyize wa 2011 uru ruganda rwari rwasohoye“ iPhone 4S” nayo yakunzwe cyane, ariko igiye gusimburwa n’indi ikoze kuburyo buvuguruye.
Iyi telephone yo mu bwoko bwa “ iPhone 5” izaba ifite (…)

Mu kwezi kwa Nyakanga uruganda rwa « I Phone» rukora ibikoresho by’itumanaho birimo mudasobwa, telephone zigendanwa n’ ibindi, ruratangaza ko ruzasohora telephone yo mu bwoko bwa “i Phone 5” na porogaramu ya “iOS 6”.

Amakuru dukesha urubuga rwa news.cnet, avuga ko mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka ushyize wa 2011 uru ruganda rwari rwasohoye“ iPhone 4S” nayo yakunzwe cyane, ariko igiye gusimburwa n’indi ikoze kuburyo buvuguruye.

Iyi telephone yo mu bwoko bwa “ iPhone 5” izaba ifite akarusho k’imiterere inoze, no gufata amafoto meza. Amakuru dukesha news.cnet avuga ko iyi terefone izaba ifite “Ecran” ibonesha ibyo umuntu ashaka kureba nini kandi ibigaragaza neza.

Porogaramu ya “iOS 6” yo izaba yerekana amakuru ndetse inerekane aho muntu aherereye “Localisation”. Abasesenguzi bemeza ko izaba ifite imiterere irimbere mu itumanaho ugereranyije n’ ibisanzwe bikoreshwa.

Abashakashatsi bemeza ko porogaramu ya “iOS 6” ishobora kuzasimbura iya “Google Maps” yerekana ahantu ikanayobora abantu aho ariho hose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages