00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TIGO yagize icyo itangaza kuri SIM-Cards zayo zituma abakiriya bahora ku murongo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 August 2012 saa 05:39
Yasuwe :

Nyuma y’uko abafatabuguzi b’itumanaho rya telefoni zigendanwa bakomeje kwibaza uburyo SIM-Cards zabo zaguma ku murongo w’itumanaho igihe kirekire, Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatanze ibisobanuro kuri iyi ngingo.
Nk’uko Tigo yabitangarije IGIHE, iyo wongereye amafaranga kuri SIM-card yawe ya TIGO, bituma ishobora kuguma ku murongo kuva ku minsi 60 kugeza ku mwaka bitewe n’amafaranga washyizemo. Iyo umaze iki gihe utayikoresha ntibivuze ko Sim card yawe iva ku murongo cyangwa ubura (…)

Nyuma y’uko abafatabuguzi b’itumanaho rya telefoni zigendanwa bakomeje kwibaza uburyo SIM-Cards zabo zaguma ku murongo w’itumanaho igihe kirekire, Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatanze ibisobanuro kuri iyi ngingo.

Nk’uko Tigo yabitangarije IGIHE, iyo wongereye amafaranga kuri SIM-card yawe ya TIGO, bituma ishobora kuguma ku murongo kuva ku minsi 60 kugeza ku mwaka bitewe n’amafaranga washyizemo. Iyo umaze iki gihe utayikoresha ntibivuze ko Sim card yawe iva ku murongo cyangwa ubura nimero yawe, kuko ishobora kongera kujya ku murongo mu gihe cyose ushyizemo amafaranga mu gihe cy’amezi atandatu.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Diego Camberos yagize ati “Intego y’ubucuruzi ya Tigo ni ukongera abafatabuguzi hagendewe ku gufasha Abanyarwanda kuguma ku mirongo ikora... ariko kuko tugerageza guhuza ibicuruzwa byacu n’imibereho y’abakoresha Tigo, dushyira SIM-cards na SIM-swap ku giciro buri wese yisangaho.”
Ibi bisobanuro byatanzwe na Tigo, bibeshyuza ibyo benshi bakunze kugiraho urujijo, bavuga ko mu gihe bamaze igihe kinini badakoresha SIM Cards zabo zifungwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages