00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu beretswe ko mudasobwa ifite Laboratoire nubwo ibigo byinshi bitazigira

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 6 August 2015 saa 07:45
Yasuwe :

Abarimu 30 bigisha siyansi mu bigo bitandukaye mu Mujyi wa Kigali beretswe uburyo ikoranabuhanga rya mudasobwa ryabafasha kwigisha amasomo akenera Laboratoire kandi neza nubwo usanga benshi bitwaza ko ibigo ntazo bigira ntibatange amasomo uko bikwiriye.

Kuba ibikoresho bya Laboratoire bihenda ndetse no kuzubaka akaba atari ibintu byigonderwa na buri Kigo cy’amashuri mu Rwanda, abazi neza iby’ikoranabuhanga bahamya ko icyo kibazo cyabonewe igisubizo, kuko usanga mudasobwa imwe na ‘projector’ byafasha mwarimu kwigisha siyansi hakoreshejwe porogaramu (Software) y’icyo ashaka kwigisha.

Umwarimu ashyira iyo Software muri mudasobwa ye , akigisha abana benshi, kandi bakigira rimwe, igihe Laboratoire zisanzwe usanga zihenze kandi n’ibyifashishwa (produits) bidapfa kuboneka.

Abarimu bigisha siyansi beretswe ko mudasobwa ifite Laboratoire batasanga mu bigo byabo

Umuyobozi w’Ikigo House of Technology, Mungwarakarama Ildephonse, ari na cyo cyahuguye abo barium, yatangaje ko mu gushakira igisubizo ikibazo cya Laboratoire kiri mu burezi, batekereje igisubizo hakoreshejwe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nk’umuriro na za mudasobwa usanga hirya no hino ku mashuri.

Ati “Abarimu twaberetse ko byibura niba ikigo gifite umuriro, kikaba cyabasha kubona mudasobwa imwe ndetse na projector, umwarimu yakwigisha neza siyansi abanyeshuri bose bagakurikira, bagakora imyitozo kandi ugasanga byumvikanye vuba kurenza kwigisha mu magambo gusa (theory).”

Abarimu bahuguwe bagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga ari byo byoroshye kuko n’iyo ikigo cyaba gifite ‘laboratoire’ yubatse hinjira abanyeshuri bake bake ugasanga mwarimu aravunika asubiriramo abandi uko binjiye mu matsinda.

Murekatete Marie Jeanne wigisha ubugenge n’ubutabire mu rwunge rw’amashuri rwa Gatenga ya mbere, ati “Gukoresha porogaramu ya mudasobwa mu kwigisha ni byo bitagoye kuko usanga bakurikira kuko ibyo ubereka babibona kandi usanga benshi bakoresha Smart phone z’ababyeyi babo n’iyo batashye bakomeza kubisubiramo bakabifata. Kubwira umwana ‘atome’ atayireba biragoye, ariko iyo abibona abyumva vuba.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’uburezi Dr Marie Christine Gasinzigwa yasabye abarimu kuba umusemburo muri bagenzi babo ntibategereze igihe za Laboratoire zisanzwe zizabonekera ahubwo izihari bakazifatanya n’ikoranabuhanga kuko byose ikiba kigambiriwe ari ukugera ku bumenyi kandi ikoranabuhanga ributanga.

Ati “Gukoresha ikoranabuhanga biguha ubumenyi, birahendutse kandi ibyo risaba, ibigo byinshi bifite amashanyarazi byabibona. Abarimu mwabihuguwemo mubyigishije abandi byakwira hose mu gihe gito kandi bikazamura ireme ry’uburezi.”

Laboratoire z’ikoranabuhanga nta internet zikenera kuko aba ari porogaramu (software) ushyira muri mudasobwa ukigisha bisanzwe kugeza ugeze ku cyo washakaga kugeraho (produit fini).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages