Sosiyete yo muri Canada. Wewi, yakoze mudasobwa igendanwa ikoresha ingufu z’izuba igenewe Afurika ku madolari ya Amerika 350 .
Iyi mudasobwa ishobora kumarana umuriro amasaha umunani izashyirwa ahagaragara muri uku kwezi tariki ya 18 i Accra muri Ghana.
Sosiyete ya Wewi ikora ibijyanye n’umutekano muri buryo bw’itumanaho izatangira gucuruza iyi mudasobwa mu minsi mike. Iyi mudasobwa yiswe SOL ikoreshwa n’ingufu z’izuba zizajya zikururwa na pano izaba iyicometseho.
Batiri yayo ifite watts 55, yuzura umuriro mu gihe cy’amasha abiri, kandi ishobora gukoreshwa mu gihe kiri hagati y’amasaha umunani n’icumi.
Gusa iyi mudasobwa si iya mbere ikoresha ingufu z’izuba izaba ishyizwe ahagaragara, ahubwo ni yo ya mbere izaba ishyizwe ahagaragara igenewe isoko ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko muri Afurika.
Izaba ifite porogaramu za notebook NC215S za Samsung n’iz’izindi mudasobwa zigendanwa XO zihendutse z’umuryango wiyemeje kunoza gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana( One Laptop per Child).
Ubwo yavuganaga na Jeune Afrique, David Snir, washinze Wewi, yatangaje ko igitekerezo cyo gukora iyi mudasobwa cyavutse ubwo bari mu ruzinduko rw’akazi muri Ghana, ati “ Twabitekereje tumaze kubona ibura ry’umuriro ndetse n’ibyifuzo by’abantu ku ikoranabuhanga rishya.”
Iyi mudasobwa ifite ingano zitandukanye zimwe muri zo zifite Bluetooth ya 4.0 zizagura amadorali ya Amerika ari hagati ya 350 na 400 zinafite disiki ya 320 Go.
Iyi SOL izacururizwa bwa mbere muri Ghana nyuma igere no mu bindi bihugu birimo Kenya, Nigeria na Zimbabwe mbere yo kugera ku bindi bihugu byose bya Afurika.
Ubusanzwe iyi sosiyete igurisha mudasobwa ziri hagati y’ibihumbi 400 na 500 ku mwaka . Zakorerwaga mu Bushinwa ariko uru ruganda rwamaze kumvikana n’ibihugu bibiri muri Afurika ko hazajya hazanwa ibyuma bikahateranyirizwa.



















TANGA IGITEKEREZO