00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Rwiyemezamirimo 15 biyemeje kugurisha mudasobwa zikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 9 November 2015 saa 11:50
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo n’abashoramari 15 mu by’ikoranabuhanga biyemeje kugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na za mudasobwa zikorerwa mu Rwanda, n’uruganda Positivo BGH rwo muri Amerika y’Epfo rufite ishami mu Rwanda.

Ihuriro ry’abashoramari mu ikoranabuhanga, Africa Smart Investment Distributions (ASI-D) rigizwe na ba rwiyemezamirimo 15 bazakorana n’urwo ruganda rwo muri Amerika y’Epfo kugurisha ibikoresho byarwo bikorerwa mu Rwanda.

Nk’uko The New Times yabyanditse, iri huriro ASI-D ryatangiye aka kazi karyo tariki ya 6 Ugushyingo 2015, mu muhango wahuje abacuruzi, ibigo by’itumanaho ndetse n’abayobozi muri guverinoma y’u Rwanda, wabereye mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa ASI-D, Francois Karenzi yavuze ko bashaka gukorana n’uru ruganda kugira ngo babashe kwinjira ku isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane bahereye mu burezi.

Leta yemereye Positivo BGH gukorera mu Rwanda kugira ngo ikemure ikibazo abaguzi b’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa n’ibindi bahuraga na cyo.

Positivo BGH ni uruganda rwo muri Amerika y’Epfo ariko rufite amashami mu bihugu bitandukanye ku isi, rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa n’ibindi.

Muri 2014 rwafunguye ishami ryarwo i Kigali.

Uru ruganda rwifuje gukorera mu Rwanda kubera gahunda ya mudasobwa imwe ku mwan, ‘One-Laptop-Per-Child’, yo guha abana biga mu mashuri abanza mudasobwa. Kugeza magingo aya mudasobwa zirenga ibihumbi 200 zimaze gukwirakwizwa mu bigo by’amashuri 410 mu Rwanda hose.

Mu masezerano uru ruganda rwagiranye na Leta y’u Rwanda ni uko izajya igura mudasobwa ibihumbi 150 buri mwaka, inyinshi zikajyanwa mu burezi.

Umuyobozi w’uruganda Positivo BGH ku mugabane wa Afurika, Juan Ponelli yavuze ko kuba ibi bikoresho bikorerewa muri Afurika bizafasha Abanyafurika kubigura ku giciro gito.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kuzamura ikoranabuhanga kubera ibiciro by’ibikoresho byarwo bizaba bigurwa ku giciro gito. Ikindi kandi ngo iyi ni intangiriro nziza mu gutangira kubyaza umusaruro miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda azashorwa mu ikoranabuhanga nk’uko byemejwe mu nama ya Transform Africa 2015.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana,na Juana Ponelli, Umuyobozi w'uruganda Positivo BGH ku mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages