Porogaramu ya mudasobwa, “Best Grade” ifasha mu gukora no kubika neza inyandiko zose zerekeranye n’amashuri, imaze imyaka ine igeze mu Rwanda, igatangirwa ku buntu abayitabiriye bakayikoresha iborohereza akazi.
Iyi porogaramu ikoze hashingiwe kuri “Microsoft Excel na Visual effect”, iyo yujujwemo neza imyirondoro y’abanyeshuri, ikabikwamo, igihe icyo aricyo cyose hakenewe gukorwa inyandiko ikenerwa n’abanyeshuri ihita ikorwa ukanda ku cyifuzwa.
Zimwe mu nyandiko nkenerwa, harimo guhita ubona urutonde rw’abanyeshuri, amakarita y’abanyeshuri, urwandiko rw’abanyeshuri rwemeza ko yize ku kigo runaka, n’izindi nyinshi zikorwa mu bijyanye n’amashuri.
Prosper Kamana inzobere mu gukora no gukoresha porogaramu za mudasobwa, akaba n’umwe mu bahagarariye ikoreshwa ry’iyi porogaramu mu Rwanda, avuga ko iyi porogaramu, Best Grade, ikoze ku buryo itagoranye mu gukoreshwa igihe amakuru yose yerekeranye n’ibyo umuntu ashaka yujujemo neza ahabugenewe.
Kamana agira ati “Icyiza cy’iyi “software” ni uko kuyikoresha bidasaba ubuhanga buhambaye kuri mudasobwa, iyo umuntu azi iby’ibanze biroroshye kuyikoresha kandi ikanamufasha kwihutisha akazi ke.”
Iyi porogaramu ya “Best Grade” ikoresha indimi ebyiri, arizo Icyongereza n’Igifaransa.
Uko Best Grade wayigeraho
Best Grade kuyibona ni ukujya ku rubuga rwa http://bestgrade.org/index.html, hanyuma ukajya ahanditse software, ugakanda ahanditse download, ukuzuza aho uba usabwa imyirondoro yawe.
Ikiba kigenderewe ni ugutanga email nzima ikora, wamara kubyuzuza ugasabwa kujya muri email yawe ukemeza ko ushaka kumanura iyi software ukanda ku murongo cyangwa “link” uba wahawe mu butumwa wohererejwe.
Iyo umaze kuyimanura (download) ikiba gisigaye ni ukuyitangiza muri mudasobwa yawe, igatangira gukora.
“Best Grade” ushobora no kuyihabwa n’undi ukayikoresha muri mudasobwa yawe uyikuye mu yindi.
Ibigo bimwe byatangiye gukoresha Best Grade
Mu Rwanda “Software ya Best Grade” yahuguriwe ibigo 400 by’amashuri yisumbuye, bimwe muri byo niyo bikoresha kugeza ubu mu micungire y’abanyeshuri babyo; harimo ibyo mu Karere ka Ruhango byabashije kwitabira cyane kurusha utundi turere nk’uko Kamana abivuga.
Umwe mu bakoresha iyi "software" Claude Ruberwa Bigabo, umuyobozi w’ishuri rya Gihogwe Secondary school, avuga ko ikigo ayobora kimaze imyaka ibiri gikoresha iyi porogaramu, ikaba yaraborohereje akazi, kuko mbere ibintu byose babikoreshaga intoki none kuri ubu bakaba babasha gukora inyandiko z’amashuri cyane cyane indangamanota.
Ruberwa ati “Twakoreshaga intoki, ariko ubu biloti ziza zikeye nta gusibasiba, iba isa neza ibiriho bigaragara, keretse nko kwandika zeru nibyo bijya bigorana ikanga kujyamo ariko duhita duhamagara umutekinisiye akatubwira uko tubigenza.”
"Best Grade" ikoreshwa kugeza ubu mu bihugu bitanu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aribyo Mali, Senegal, Benin, Uganda n’u Rwanda, mu gufasha ibi bihugu kugendana n’iterambere mu mikoresherezwe y’ikoranabuhanga mu mashuri.



















TANGA IGITEKEREZO