Ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2016 nibwo ikigo gishinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda,(Africa Smart Investments- Distribution) cyashyikirije abarimu 90 bo mu ntara zitandukanye mudasobwa bazajya bishyura babinyujije muri Koperative Umwalimu Sacco.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba, yavuze ko izo mudasobwa zizafasha abarimu kunoza akazi kabo.
Yagize ati “Iyi gahunda izashyira mu bikorwa politi y’ikoranabuhanga mu burezi bityo ikazagera ku nshingano zayo.Turizera ko kuba uyu munsi dushoboye kugeza ikoranabuhanga ku barimu bizabafasha kugera ku nshingano zabo banoza, banateza imbere umwuga w’ubwarimu.”
Yakomeje avuga ko gahunda ya Leta ya mudasobwa ku mwana (One Laptop per Child) imwe mu mbogamizi yahuye nayo ari uko hari abarimu basabwaga kwigisha mudasobwa kandi nabo batazi kuzikoresha neza.
Yizeza ko gahunda yo gutanga mudasobwa ku barimu izashyigikira gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana.
Akimana Drocella w’imyaka 54 wigisha mu mwaka wa mbere mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali we avuga ko buri gihe iyo yumvaga iyi gahunda ya mudasobwa ku mwana (One Laptop per Child) byamubabazaga cyane.
Yagize ati “ Numvaga bimbangamiye cyane kuba umwana nigisha afite mudasobwa njye ntayifite kandi ari njye murezi we unakwiye kumwigisha uko ikoreshwa ku buryo hari n’igihe nafataga iy’abana ariko bakanga kuyinyigisha.”
Izi mudasobwa aba barimu bahawe imwe ifite agaciro k’ibihumbi 287 by’amanyarwanda ndetse banahawe modem (akuma gatuma mudasobwa ifata internet) yatanzwe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, ikaba izabaha internet mu myaka ibiri.
Abarimu bazajya bishyura kimwe cya cumi cy’umushahara wabo buri kwezi, binyuze muri koperative Umwalimu Sacco.



















TANGA IGITEKEREZO