00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo ISPA cyateye inkunga ya mudasobwa Gatsibo Football Academy

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 29 May 2013 saa 05:42
Yasuwe :

Ikigo gikwirakwiza umurongo wa internet mu bigo bitandukanye ,ndetse n’ingo mu Rwanda (ISPA) cyatanze mudasobwa enye ku ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru ryo mu Karere ka Gatsibo (Gatsibo Football Academy) zizabafasha gutera imbere mu mupira w’amaguru.
Aba bana bazaba bafite ubushobozi bwo kureba “chaines” za televiziyo mpuzamahanga zigera ku 120 hifashishijwe internet na filimi mpuzamahanga zigera ku bihumbi 10, babifashijwemo na ISPA, bikazabafasha kwiyungura ubumenyi muri rusange (…)

Ikigo gikwirakwiza umurongo wa internet mu bigo bitandukanye ,ndetse n’ingo mu Rwanda (ISPA) cyatanze mudasobwa enye ku ishuri ryigisha abana umupira w’amaguru ryo mu Karere ka Gatsibo (Gatsibo Football Academy) zizabafasha gutera imbere mu mupira w’amaguru.

Aba bana bazaba bafite ubushobozi bwo kureba “chaines” za televiziyo mpuzamahanga zigera ku 120 hifashishijwe internet na filimi mpuzamahanga zigera ku bihumbi 10, babifashijwemo na ISPA, bikazabafasha kwiyungura ubumenyi muri rusange n’ubujyanye n’umupira w’amaguru by’umwihariko.

Nk’uko byatangajwe na Peter Mardadi, Umuyobozi wa ISPA, gutanga mudasobwa kuri iri shuri ry’abana ngo ni uburyo bwo guteza imbere ikoranabuhanga rikagera no mu bana bo mu byaro. Ati “ Ikoranabuhanga ntirigomba kwiharirwa n’abatuye mu mujyi gusa, tugomba kurigeza no mu byaro kandi mu nzego zitandukanye z’ubuzima.”

Mardadi avuga ko usibye kuri iri shuri ry’umupira w’amaguru w’abana mu Karere ka Gatsibo, ISPA gifite gahunda yo gukwirakwiza ikoranabuhanga ryo kureba televiziyo hifashishijwe internet hirya no hino mu byaro kibinyijije muri gahunda ya “ Tunga TV”, kandi abantu bakaba bashobora no kubona izindi serivisi zifashishije internet.

Ntirenganya Jean de Dieu, umutoza mukuru w’aba bana akaba ari na we wakiriye iyi nkunga, yatangaje ko mudasobwa bahawe zizabafasha mu myitozo ya buri munsi, kandi kumenya amakuru y’ibibera hirya no hino bizubaka akanyabugabo mu bana. Ati “ Ibyo twabigishaga twabikeshaga amahugurwa duhabwa na “FERWAFA” ariko noneho hari imyitozo tuzajya dukura kuri internet. Ikindi ni uko “Chaine” za televiziyo mpuzamahanga zizajya zidufasha kureba imikino itandukanye, abana bakayigiraho.”

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Gatsibo ryatangiye mu mwaka wa 2004, rifite abana bari mu byiciro bigera kuri bitanu, uhereye ku bafite imyaka ine.
ISPA ni ikigo gikwirakwiza internet yihuta ku bigo bya bito n’ibiciriritse cyifashishije “Fibre optic” na “wireless” kuri ubu kikaba cyaratangiye no kuyigeza ku ngo. Mu zindi serivisi gitanga harimo “ Domain Name Services”, “Voice systems(PABX)”, “Interactive Distance Learning”, “Networking”, “Video conferencing” n’ibindi.

Aba bana bazafashwa kumenye rugago babikesha mudasobwa

Foto: Kanamugire E.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages